00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yibukije abakiliya bayo ko kwizigamira ari umusingi w’ahazaza heza

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 October 2023 saa 07:46
Yasuwe :

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc, yasangije abakiliya bayo inyungu ziri mu kwizigamira, ibibutsa ko bifasha mu kubaka umusingi w’ahazaza wubakiye ku kwihaza mu by’imari.

Ni ubutumwa bwagarutsweho hasozwa icyumweru cyahariwe Kwizigamira gisanzwe cyizihizwa mu Ukwakira buri mwaka. Cyizihijwe hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubwizigame bwawe, iterambere ryawe.’’

Mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba cyageze ku bukungu buteye imbere cyane mu 2050, rwashyize imbaraga mu gukangurira abaturage no kwizigamira.

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo zirambye, kwizigamira bifite uruhare runini.

Ibigo by’imari n’amabanki byitezweho umusanzu mu kugera kuri iyo ntego, izatuma igipimo cy’ubwizigame kiva ku 10,5% kikagera kuri 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yasobanuye ko kuri banki icyumweru cyo kwizigama kibafasha kurushaho kwegerana n’abakiliya no kumva ibyifuzo byabo.

Yagize ati ‘‘Ni icyumweru cyiza kuko ni umwanya wo kugira ngo twongere dukangurire abatugana, ibyiza byo kuzigamira. (…) Abatugana tubaganiriza kuri serivisi zitandukanye zo kuzigama n’ibyiza byazo.’’

Cogebanque ifite konti zitandukanye zifasha abaturarwanda kwizigamira no guteganyiriza ahazaza.

Yakomeje ati ‘‘Muri Cogebanque tugira konti zitandukanye zo kuzigamira bitewe n’intego y’umukiliya.’’

Cogebanque ifite Konti yitwa Teganya, yo kuzigama buri kwezi, aho umukiliya atangira kubona inyungu guhera ku 50.001. Ifite iyitwa ‘Nteganyiriza Minuze’, yo guteganyiriza amashuri yawe, cyangwa ugateganyiriza amashuri y’abana bawe.

Hari kandi na Konti ‘Iyubakire’ igufasha mu guteganyiriza kubaka cyangwa kuvugurura inzu, aho umukiliya agirana n’iyi banki amasezerano y’imyaka 10, agashyira amafaranga kuri konti ayifitemo muri icyo gihe, ariko mu mwaka wa kane agatangira guhabwa inguzanyo yo gukora uwo mushinga n’iyo waba ugiye guhera ku kugura ikibanza.

Iyamuremye yavuze ko “Ibyo bikorwa ku nyungu nto, ugereranyije n’ufata inguzanyo muri iyo banki agamije gukora iyo mishinga ariko adasanzwe yarayizigamiyemo.’’

Ati “Iyi konti kandi uyifite aba afite amahirwe yo kungukirwa ku nyungu iri hejuru, guhera kuri 6,25% kuzamura bitewe n’ubwizigamire bw’umukiliya.’’

Abakiliya ba Cogebanque banashyiriwe Konti ‘Shobora’, ifasha kuvana umushinga mu bitekerezo ukajya mu bikorwa, ukaba wateganyiriza imishinga itandukanye yaba ari ishoramari, ubukwe, kuzajya mu biruhuko n’ibindi.

Ushaka kuyikoresha atanga 15.000 Frw y’ifatizo, buri kwezi nibura ukajya unatanga 10.000 Frw kuzamura, ibyo bigakorwa ugiranye amasezerano y’imyaka itandatu na Cogebanque ugashyira ayo mafaranga kuri konti muri icyo gihe, ariko mu mwaka wa gatatu ukaba watangira kubona inyungu z’uko ufite ya konti.

Ushobora kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi ugereranyije n’udafite iyo konti muri iyi banki, ukaba unafite inyungu zigufasha kuba watangira gushora imari muri wa mushinga wawe.

Cogebanque kandi ifite ubwizigamire bw’igihe kirekire abenshi bakunze kwita ‘Compte Bloqué’, aho umuntu atanga amafaranga runaka akumvikana na banki igihe azamara kuri konti ye ayifitemo, noneho banki ikamubarira inyungu.

Aha bihera ku mezi atandatu kuzamura ndetse amafaranga ayo ari yo yose Cogebanque irayakira. Icyiza cy’iyi konti ni uko iyi banki iguha icyemezo (Certificate) kigaragaza ko ufite ubwo bwizigamire, ku buryo ushobora no kugikoresha usaba inguzanyo ndetse no mu bindi.

Umuntu cyangwa ibigo bito n’ibinini bishaka izo serivisi cyangwa n’izindi zitangwa na Cogebanque agana ishami ryayo rimwegereye agahabwa ubufasha.

Cogebanque igaragaza ko abantu bakomeje kwitabira uburyo bwo kwizigamira, igashishikariza n’abatarabikora kubishyiramo imbaraga kuko ari umwe mu misingi y’iterambere rirambye.

Usibye kandi gutanga serivisi z’imari, Cogebanque inaherekeza abayigana mu bujyanama butuma barushaho gukoresha neza izo serivisi.

Cogebanque ifite amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .