Iki gikorwa cyabaye ku wa 19 Mata 2023, mu Murwa Mukuru wa Zambia ari wo Lusaka, cyitabiriwe n’abarenga 300.
Abo basangijwe uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, ariko hanazirikanwa ubudaheranwa bw’abayikokotse.
Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Douglas Gakumba, yavuze ko nubwo hari ibimenyetso bifatika, uyu munsi hakigaragara abafite ingengabitekerezo, abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko ibyo bikwiriye gucika.
Ati “Ibyo bikajyana n’abiyita inzobere biyemeje gukwirakwiza amakuru atari yo, ku mpamvu yo kugoreka amateka y’u Rwanda nkana no gutesha agaciro ibyo igihugu kimaze kugeraho.”
Yibukije ibihugu ko bigomba “gushyiraho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bikibuka gufatanya kugira ngo ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rirandurwe.”
Ati “Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibikorwa bitera ihungabana ku bayirokotse n’abandi bazi ibyabaye mu Rwanda.”
Yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka cyangwa ibihe byahuriranye n’ibindi bimwe bamwe bavuga ko yatewe n’urupfu rwa Habyarimana.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kumaraho Abatutsi wari warateguwe imyaka agahishyi, ibishimangirwa b’ibikorwa byabanjirije Jenoside byagaragaza uko uwo mugambi wategurwaga.
Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ho amezi make, ibihumbi by’insoresore ziganjemo urubyiruko byaratojwe bihabwa ibikoresho byose byagombaga kubifasha kurimbura ibihumbi by’Abatutsi buri munsi.”
Yavuze ko mu minsi ijana Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze “amanywa yabaye maremare, amajoro aba magufi ku barokotse n’abahigwaga” aho banyuze mu bihe umuntu atabasha kwiyumvisha, babona ababo bicwa urw’agashinyaguro abandi babahiga Isi yabaye nto.
Ati “Abicanyi barasahuye, bafata ku ngufu ndetse bica Abatutsi nta no kugirira impuhwe abana cyangwa abagore batwite. Buri munsi wabonaga ibihumbi by’Abatutsi byishwe mu bice bitandukanye by’igihugu.”
Gakumba yerekanye ko muri ibi bihe by’akaga u Rwanda rwatereranywe, Jenoside ihagarirwa ubwo FPR-Inkotanyi yari imaze gufata igihugu mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda.
Yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje akaga gashobora kuba ku kiremwamuntu mu gihe imvugo z’urwango, ibikorwa by’ivangura n’ibindi byakomeza guhabwa intebe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose.
Minisitiri w’Uburezi muri Zambia, Douglas Syakalima, yavuze ko mu gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya mwiza wo kwiha intego yo kubaho buri wese ahabwa agaciro, igihuza abantu kikaruta icyo bapfa, cyane ko jenoside yabaye ibihe bibi cyane mu mateka y’ikiremwamuntu.
Ati “Mu kwibuka abo twabuze reka dushimire u Rwanda rwakoze ubutaruhuka mu kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubutabera ndetse n’ubwiyunge kuri bose.”
Muri iki gikorwa kandi Zambia yashimiwe ku gufata mu mugongo u Rwanda n’Abanyarwanda, aho Visi Perezida wayo witwa Mutale Nalumango, yoherejwe i Kigali mu kwifatanya n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Herekanywe urugendo rwo kwiyubaka rwaranze u Rwanda muri iyi myaka 30 ishize, icyari igihugu cyahindutse umuyonga ubu kikaba kimwe mu biri gutanga amasomo y’uko nyuma y’ibyago bikomeye ubuzima bufite intego bushoboka.
Abanyarwanda baba muri Zambia kandi bibukijwe ko ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kugira uruhare mu gufatanya kurandura ihererekanyabikomere binyuze mu biganiro no mu zindi gahunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!