00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku rutonde rw’ahantu nyaburanga ho gusura mu 2024

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 January 2024 saa 01:31
Yasuwe :

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ahantu 24 ho gutemberera ku Isi mu 2024 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes.

Mu 2008 nibwo Ikinyamakuru Forbes, cyatangije gahunda yo gutangaza urutondo rw’ibihugu, imijyi cyangwa uduce nyaburanga dushobora gufasha abantu kumenya ahantu heza kandi hagezweho ho kuruhukira cyangwa gutemberera.

Iyi gahunda yatangijwe kugira ngo yunganire abakerarugendo baba bashaka ahantu hashya gu kujya hirya no hino ku Isi, guteza imbere uduce cyangwa ibihugu bitanga icyizere cyo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo rwabyo no kuruteza imbere muri rusange.

Bimwe mu bigenderwaho hakorwa uru rutonde ni indyo y’ahantu runaka, ubwiza nyaburanga n’ubudasa bwaho, imitangire ya serivisi zaho n’ibindi.

Kuva mu 2008 buri mwaka, binyuze muri ‘Forbes Travel Guide’ hatangazwa ahantu hashobora gufasha abakerarugendo cyangwa abandi bashaka gutembera, kugira amahitamo y’aho bakerekeza mbere y’ahandi.

Mu Rwanda cyatumye ruza kuri uru rutonde ni imiterere itandukanye y’igihugu, ibirunga, ibibaya n’amashyamba ndetse na hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga, One&Only Gorilla’s Nest.

U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde.

Ahandi hashyizwe kuri uru rutonde harimo Ikirwa cya Grand Cayman, kinini mu bya Cayman birerereye mu Burengerezuba bw’Inyanja ya Caraïbes, Umujyi w’i Paris mu Bufaransa, Umujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada, na Porto muri Portugal.

Harimo kandi Umujyi wa Cairo, ikirwa cya Maui mu Nyanjya ya Pacific, San Diego-Tijuana, Ikirwa cya Koh Samui muri Thailand, Halifax muri Canada, Big Sky muri Montana, Umujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona Igihugu cya Dominican Republic, Umujyi wa İstanbul muri Turikiya , Iceland n’ahandi.

Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zifite runini ubukungu bw’u Rwanda, aho mu mwaka wa 2022 uru rwego rwinjije miliyoni 445$ ugereranyije na miliyoni 164$ zari zabonetse mu 2021. Ni izamuka rya 171,3%.

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC), yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo ku Isi uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033.

Abakerarugendo bararikiwe kuza kwirebera ingagi zo mu Birunga
Hoteli One& Only Gorilla’s Nest, iri mu zikomeye zikomeje gutuma abasura u Rwanda biyongera
Bisate Lodge iri mu zikurura abantu benshi mu Rwanda
Pariki ya Nyungwe ni imwe mu byiza nyaburanga u Rwanda rufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .