00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze umunsi wa mbere z’iserukiramuco ry’ibiryo riri kubera i Kigali (amafoto)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 March 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere amahoteli na za restaurants zirenga mirongo 30 ni zo zitabiriye iserukiramuco ry’ibiryo ryiswe riri kubera i Kigali, aho zazanye umwihariko w’amafunguro ategurwa ku migabane yose igize Isi.

Iri serukiramuco rya mbere ribereye mu Rwanda, rizamara iminsi ibiri Abanyarwanda n’abanyamahanga bashobora kubonera amafunguro yo ku migabane yose ahantu hamwe.

Ryiswe ‘Taste Flavors of Kigali’ ryateguwe Ikigo cya ‘SACEL Business Group’ cyo muri Ethiopia gifatanyije n’Ihuriro ry’Abatetsi b’Umwuga mu Rwanda, RCA.

Kuri iyi nshuro umuntu wese winjiraga yari afite amahirwe yo kwiyumvira uburyohe bw’indyo zo mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane, ariko akabanza kumvishwa ku buntu, ibyo twakwita nko gusogongera ku binyobwa.

Ryitabiriwe n’amahoteli na za restaurants zirimo nka Onomo Hotel, Century Park Hotel and Residence, Khana Khazana, Marriott Hotel, Gland Legacy n’izindi.

Indyo zagaragaye zirimo izo mu Rwanda, Ethiopia, Somalia, Sudani, Cameroun, Côte d’Ivoire, u Buhinde, Thailand, u Bushinwa, Liban, u Burusiya n’ibindi.

Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak yavuze ko impamvu bashyizeho iyo gahunda yo gusaba izo hoteli zose kuganuza abazigana ku buntu, kwari ukugira ngo abantu bagure ibyo bazi.

Ati “Hari ubwo indyo z’ahantu runaka uba utazimenyereye. Aha twashatse kugira ngo umuntu agure ibyo yamaze kumva amafaranga ayatangire ukuri. Ushobora kubyumva ariko ntubikunde.”

Yavuze ko yabonye abantu babyishimiye atangaza ko bagiye gukorana n’ibigo biri mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ngo barebe inshuro bajya babikora mu mwaka zishobora kugera kuri ebyiri.

Ati “Ndashaka ko iyi mirimo yajya ikorwa byibuze nka kabiri mu mwaka, abantu bakabimenyera. U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri. Ubukerarugendo buri gufata indi ntera, ni yo mpamvu dushaka kuzamura n’abategura amafunguro.”

Uku kugira iri serukiramuco ngarukamwaka, ni bimwe mu byifuzo by’abitabiriye baba abaje kumurika ibyo bakora ndetse n’abari baje kwiyumvira uburyohe bw’indyo zo mu bihugu bitandukanye.

Umwarimu muri IPRC Karongi wigisha ibijyanye no guteka, akaba n’umutetsi w’umwuga, Hakuzimana Joseph, yasabye ko ibi bikorwa byahoraho kuko uretse kwizihira ababyitabira, binafasha abanyeshuri kubona ubumenyi bushya.

Ati “Icya mbere turasaba ko byahoraho bikaba umuco tukaba tuzi amatariki ya nyayo bizabaho, tukarushaho kwitegura. Bifasha n’abanyeshuri kuba babona uko batunganya indyo zo mu bihugu bitandukanye. Nta wamenya ashobora kurangiza kwiga akajya gushaka akazi muri ibyo bihugu.”

Icyakora Hakuzimana agaragaza ko ubutaha bazareba no ku binyobwa “kuko abantu bakunda ibintu bitandukanye. Ushobora kuba ukunda ibyo kurya ariko hari n’abakunda ibyo kunywa. Ukamenya ngo mu Burusiya banywa iki? Muri Liban ikinyobwa gikunzwe ni ikihe n’ibindi.”

Umunyamerika utuye mu Rwanda, Collins Swatara Abebi na we wari waje muri ibi birori, yagaragaje ko yashimiye abatekereje iki gikorwa.

Abebi yavuze ko kigezweho mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo, ariko asaba ko ubutaha bazongeramo n’ibindi nk’umuziki wo mu bihugu bitandukanye n’ibindi biryoshya ibirori nk’ibi.

Kugeza ubu RCA ibarura abategetsi b’umwuga 420, barimo abagore bakaba 28%. Ni imibare itaragera ku rwego rushimishije bikajyana no kuyisuzugura kwa bamwe, ibintu RCA ishaka gukuraho.

Ni ibikorwa RCA iri gukora inazamura n’abiga iyi mirimo mu mashuri atandukanye, aho itegura n’amarushanwa yo guteka ahuza amashuri atandukanye, kwandika ibitabo bakwifashisha, kujya gushaka ubumenyi mu bihugu bimaze gutera intambwe n’ibindi.

Umuyobozi muri RCA ushinzwe uburinganire, akaba n’umutetsi wikorera wabigize umwuga, Ninsiima Phiona yavuze ko amarushanwa nk’aya atuma babona ibyo bagomba gukosora, bakagira n’amahirwe yo guhura n’ababigize umwuga bakomeye bakabasangiza ku bunararibonye.

Ati “Hari abakemurampaka batandukanye, abazobereye ibiryo bitetswe mu buryo bugezweho, aba baza kubyumva muri iri serukiramuco n’abandi. Ni ibintu bizafasha guteza imbere uyu mwuga.”

Yavuze ko bari no gukora ingendo mu bihugu, bareba uko amaserukiramuco nk’aya, amarushanwa n’ibindi bijyanye n’ubutetsi bikorwa, aho mu 2023 bagiye muri Ghana, uyu mwaka bakazajya muri Togo na Singapour.

Yavuze ko muri Kanama RCA izakira inama y’abatetsi b’umwuga ku Isi hano mu Rwanda, inama izasiga hizwe byinshi mu guteza imbere ubutetsi.

Imiryango itandukanye yari yaje kwiyumvira uburyohe bw'amafunguro yo mu bihugu bitandukanye
Khana Khazana na yo ntiyatanzwe mu kugaragaza umwihariko w'amafunguro itegura
Indyo zo muri Aziya na zo zari zateguwe muri iri serukiramuco
Hari hari amoko y'ibiryo byo mu bihugu birenga 30
Abayobozi bateguye iri serukiramuco ubwo bari bageze aho Grand Legacy Hotel yari iri kugaragariza ibyo ubusanzwe iteka. Basangiye icyo kurya
Abakunzi ba mushikaki bari bashyizwe igorora
Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak ni we wateguye iri serukiramuco aafatanyije n'abo mu Ihuriro ry'Abatetsi b'Umwuga
Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak (hagati), Umuyobozi wa RCA, Rutayisire Innocent (ibumoso) bagerageza bimwe mu binyobya byari byazanywe mu iserukiramuco ry'ibiryo
Abo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro na bo bari baje kumurika ibyo bakora ari na ko bakura ubumenyi ku bamaze kuba ubukombe muri iyi mirimo
Uwitabiriye iserukiramuco yari afite uburenganzira bwo kugana hoteli cyangwa restaurent ashaka
Amafunguro yo mu Burusiya na yo uwayashakaga yayabonaga byoroshye
Umuyobozi w'Ihuriro ry’Abatetsi babigize Umwuga mu Rwanda, Rutayisire Innocent (ibumoso) ari kumwe n'abitabiriye iserukiramuco ry'ibiryo ryabereye i Kigali
Abo muri IPRC Ngoma na bo bagaragaje ubuhanga bafite mu gutegura amafunguro bya kinyamwuga
Abakemurampaka batangaga amanota ni abazobereye ibijyanye no guteka
Abo muri IPRC Karongi na bo bitabiriye iserukiramuco
Habaye n'amarushanwa yo guteka hagati y'amashuri abyigisha
Uwanyurwaga n'indyo runaka, yicaraga akahava ahaze
Umuyobozi wa SACEL Business Group, Teklu Sara Yesehak agaragaza uburyo ushobora kubona icyo kunywa utagikozeho
Century Park Hotel and Residence na yo yari yitabiriye iserukiramuco ry'ibiryo ryabereye i Kigali ahazwi nka Camp Kigali
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB bagaragaje ubuhanga bwabo mu guteka
Amafunguro yo mu Buhinde na yo yari ahari ku bwinshi
Indyo zo muri Côte d'Ivoire na zo uwazishakaga yazibonaga byoroshye
Ibyo utari umenyereye bakumvishaga ku buntu wabikunda ukicara ukica isari
Abakunzi b'injugu zidasanzwe na bo bari bibutswe

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .