00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasubije abanenga amasezerano y’u Rwanda n’amakipe y’i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 April 2024 saa 05:14
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yanenze abumva ko u Rwanda rudakwiye kugirana ubufatanye n’amakipe ya Arsenal, Paris Saint-Germain na Bayern Munich y’i Burayi, ashimangira ko butanga umusaruro kandi igihugu kidafite amafaranga yo gupfusha ubusa.

Kuva mu myaka itandatu ishize, binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage, aho yose yamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Kuva u Rwanda rwatangiza iyi gahunda ya Visit Rwanda by’umwihariko ibijyanye no gukorana n’amakipe y’i Burayi, hari abanenze iki gitekerezo, bagaragaza ko ibi atari byo rwakabaye rushyira imbere nk’igihugu gikennye, nubwo na rwo rutahwemye kugaragaza inyungu rubikuramo.

Ni imvugo yongeye kuzamuka mu mpeshyi ya 2023 ubwo rwatangazaga ko mu makipe abiri rusanzwe rukorana na yo, rwongeyemo na Bayern Munich ikaba iya gatatu.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024, Umukuru w’Igihugu yabwiwe ko ubu bufatanye hari benshi bwahagurukije, babunenga bavuga ko u Rwanda nk’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere rutakabaye rutera inkunga ayo makipe.

Yabanje kubazwa niba bwaba butanga umusaro. Mu gusubiza, Perezida Kagame yagize ati "Oooh! Biratanga umusaruro, cyane ariko. Niba mubibona, na bike mubona, njye hari n’abantu benshi bamaze kumbwira ko, hari abo mpura na bo bakambwira, baza hano baje mu bukerarugendo, bakavuga ko bamenye u Rwanda, bamenye n’ubwiza bw’u Rwanda, bamenye ibyo u Rwanda rutanga biturutse ku byo babonye, ibi dukorana na Arsenal cyangwa PSG cyangwa Bayern Munich."

Yakomeje agira ati "Bayern Munich y’ejo bundi, imaze kugeza ku Badage amakuru y’u Rwanda ku buryo tutigeze tubikora mu myaka 30 ishize. Ikibazo rero uribaza, ariko abavuza induru, ikibazo kirimo ni iki he? Bibarya he? Bafite ikihe kibazo?"

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yamubwiye ko bavuga ko u Rwanda rukennye ku buryo rutatera inkunga Arsenal.

Umukuru w’Igihugu yagize ati "Abo ni injiji rwose. Ntawe dutera inkunga, turafatanya. Ni ’partnership’, buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga. Gutera inkunga gute se? Twaba turi abasazi, gufata inkunga ukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo ukuramo, ugomba kuba uri umusazi. Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rwose, uretse n’ayo kujugunya."

Yabajijwe kandi niba hari ikipe u Rwanda rwaba ruteganya gukorana na yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga, nyuma yo gufata imwe muri Premier League, Bundesliga na Ligue 1.

Perezida Kagame yasubije agira ati "Birahari, hari byinshi tugenda tuvugana. Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri hari abizana. Ariko ibyo reka mbe mbyihoreye, nibitaba hatazagira ubinyishyuza."

Guhera ku wa 27 Kanama 2023 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho mu byo buzibandaho harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo no guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru w’abakiri bato.

Ubu bufatanye bwaje bwiyongera ku bwo rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza guhera muri Gicurasi 2018 ndetse n’ubwo rufitanye na Paris Saint-Germain mu Bufaransa kuva mu Ukuboza 2019.

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abatumva iby'amasezerano u Rwanda rufitanye n'amakipe ya Arsenal, Bayern Munich na PSG ari injiji
PSG yo mu Bufaransa ni imwe mu makipe atatu akorana n'u Rwanda
Arsenal yo mu Bwongereza yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda kuva mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .