00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane muri Nyungwe Marathon, dusure Isumo rya Ndambarare na Canopy Walk (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 March 2024 saa 09:57
Yasuwe :

Byari iminsi itatu idasanzwe muri iyi Pariki y’Igihugu iri mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda ubwo nitabiraga igikorwa cya Nyungwe Marathon cyabaye ku wa 9 Werurwe 20234, by’umwihariko ariko natangajwe no kubona abantu bakorera siporo muri iri shyamba saa Yine z’ijoro.

Kuri njye ntibisanzwe. Siporo ya nijoro nyimereye muri Kigali Night Run cyangwa mu mihanda isanzwe mu masaha y’umugoroba na mu gitondo, mu gihe abantu baba bavuye cyangwa bitegura kujya mu kazi.

Ubwo nitabiraga Nyungwe Marathon, byabaye ngombwa ko ngenda umunsi umwe mbere yaho, mfata umuhanda wa Kigali-Rusizi ku mugoroba wo ku wa Gatanu kugira ngo byibuze mu gitondo cyo ku wa Gatandatu nze kuba naruhutse, nze gukora intera nshoboye meze neza.

Ahagana saa Tatu z’ijoro nari ninjiye muri Nyungwe, ariko ibyo ni ibisanzwe kuko mu Rwanda ni amahoro, haragendwa amanywa n’ijoro. Gusa, kimwe mu byantangaje muri urwo rugendo, ni uguhura n’itsinda ry’abantu bakoraga siporo, batangiye gukora intera y’ibilometero 106 bya Nyungwe Marathon.

Ni ibilometero 106, ntabwo nibeshye. Iyi Marathon yitabiriwe n’abasaga 500, ntabwo iba igamije kurushanwa ahubwo ni ugukora siporo haba kugenda n’amaguru, kwiruka no kugenda n’igare.

Birumvikana ko ibyo bilometero 106 utabikora igihe gito, akaba ari yo mpamvu bamwe mu bitabiriye iki gikorwa gisigaye kiba buri mwaka, bahisemo gutangira urugendo rwabo saa Tatu z’ijoro bahagurukiye i Gisakura, bakagera ku Cyitabi (banyuze mu ishyamba ryose), ubundi bagasubira aho batangiriye. Hari abasoje iyi ntera yiswe “Double Double” ku gicamunsi cy’umunsi wakurikiyeho.

Abari muri iyi siporo bari bafite akanyamuneza, bagenda baririmba nta nkomyi dore ko Polisi y’Igihugu n’Ingabo z’Igihugu baba babacungiye umutekano ndetse by’umwihariko hari abari babaherekeje imbere n’inyuma. Narabikunze, numvaga natanzwe nubwo ikibazo cyari ukwibaza intera nakora mu yo bo bari biyemeje.

Narabitegereje, nsigarana amatsiko yo kuzabareba bukeye, ndangije nkomeza urugendo rugana mu Mujyi wa Rusizi, aho naraye muri Emeraude Kivu Resort numva akayaga keza kava mu Kiyaga cya Kivu. Mu gitondo cya kare, nizinduye nsubira muri Pariki ya Nyungwe, mpahurira n’abandi batari bake barimo abaza gukora intera y’ibilometero 53 ku maguru, abari gukora Igice cya Marathon n’abasiganwa intera y’ibilometero 11 narimo, mu gihe n’abasiganwa ku magare bari batangiye urugendo rwabo. Bamwe muri bo bakanayavaho bakagenda n’amaguru, ibizwi nka “Duathlon”.

Buri wese wabonaga yaje yiteguye, yishimiye kwitabira iki gikorwa kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuze, ariko abenshi muri bo bari urubyiruko. Nta kibazo cyari gihari, hari hateguwe uko uwagira ikibazo ashobora gufashwa, aho kunywera amazi no gufatira ibintu byoroheje nk’imineke n’ibindi.

Muri make, byari siporo idasanzwe muri iri shyamba riheruka gushyirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu murage w’Isi kubera ko ari icyanya gifite itandukaniro n’ibindi byanya biri hirya no hino ku Isi bitewe n’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Nyungwe, akamaro bifitiye Igihugu n’Isi, ubunini bwaryo n’ubwiza.

Swain Hubert wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bitabiriye Nyungwe Marathon, na we wishimiye iki gikorwa kuko ku nshuro ya mbere yagize umwanya wo kunyura muri iyi Pariki areba ibyiza byayo.

Ati “Nyungwe ni nziza, marathon na yo ni nziza, buri wese arishimye kandi abantu bari gukorera hamwe. Birashimishije cyane, harasa neza. Ni ubwa mbere ngeze muri Nyungwe no mu Rwanda, nzagaruka. Umutekano ni wose.”

Si abanyamahanga gusa kuko n’Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa cya Nyungwe bashimishijwe n’ubunararibonye bagize, bamwe basaba ko byarenga kujya biba inshuro imwe mu mwaka.

Muneza Cédric yagize ati “Ni ubwa kabiri nyikinnye. Byagakwiriye kuba nka kabiri mu mwaka kuko ni ibintu byiza cyane. Uboneraho gutembera Nyungwe, ugakiniramo, ugakora siporo, muri rusange ukaruhuka.”

Ntabwo byarangiriye muri Marathon gusa….

Ubwo Marathon yasozwaga, bamwe bafatiraga amafoto ku mirima y’icyayi ya Gisakura, ahari uruganda rugitunganya, ariko njye nibuka ko bambwiye ko muri Nyungwe hari ahandi hantu hasurwa cyane n’abayigezemo.

Aho ni ku Isumo rya Ndambarare aho njye n’abo twari kumwe, byadufasha urugendo rusaga isaha tumanuka, mbere y’uko tugera kuri aha hantu hatangaje, amazi amanuka ku gitare mu buryo bunogeye amaso, bikagufasha kuba watekereza kurushaho.

Navuga ko umunsi wanjye mwiza ari ubwo wari utangiye kuko ubwo navaga kuri iri Sumo rya Ndambarare, imvura yatangiye kugwa, inzira izamuka iminota irenga 40 nyimara indi ku mugongo. Si uko nari nkumbuye kunyangirwa, ahubwo kuba imvura ikugeraho ibanje guca hejuru mu biti by’Iminazi bitari bigufi, byaryoheje umunsi wanjye.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe, Protais Niyibizi, uri mu bashimishijwe n’ubwitabire bwaranze Marathon y’uyu mwaka, ashimangira ko iki gikorwa kigamije gukangurira abantu gusura iyi Pariki.

Ati “Ni inshuro ya kabiri nyuma ya COVID-19, Marathon yabaye nziza kurushaho. Ni uburyo bwiza bwo kugaragaza Pariki ya Nyungwe no gukangurira abantu kuyisura, cyane cyane abaturarwanda n’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu ni we wadutungiye agatoki ko hamwe mu hantu benshi bakunda gusura muri Pariki ya Nyungwe ari inzira yo mu kirere izwi nka “Canopy Walkway”, ariko itari hafi y’aho twari turi.

Iryo twaritaye mu gutwi, duhuza umugambi ko tugomba kuzindukirayo ku Cyumweru ndetse saa Yine twari tugeze k’Uwinka, baduha udutembereza kugera kuri iki kiraro cyo mu kirere tunyuze mu nzira yiswe “Igishigishigi Trail”.

Mu bice bitandukanye unyuramo muri Nyungwe, ubona inyamaswa zitandukanye. Ni mu gihe kuko iyi Pariki ifite umwihariko ku rusobe rw’ibinyabuzima bibamo kuko habamo amoko arenga 85 y’inyamabere, zirimo amoko ya maguge arenga 12% y’aboneka muri Afurika, utabariyemo aboneka ku kirwa cya Madagascar.

Ubwo twamanukaga twerekeza kuri iki kiraro cyo mu kirere, nabonye ko hari indi yitwa “Imbara Trail” ikorwa amasaha atandatu, mu gihe iyo twari twerekejemo ari isaha imwe. Ubwo ibyo na byo nabibitse ahantu!

Kera kabaye, nyuma yo kumanuka iminota 27, twarashyize tugera kuri ya nzira yo mu kirere, byabaye ngombwa ko twigabanya mu matsinda kuko bigoye ko hajyaho abantu barenze bane cyangwa batanu icya rimwe.

Ntabwo ari twese twatinyutse kujya kuri iki kiraro ubwacyo gishobora kunyeganyezwa n’umuyaga, gusa byari byiza kugendera hejuru kuri metero 70 uvuye hasi ku butaka, ugakora intera ya metero 170 zigabanyije mu bice bitatu (metero 45-100-25). Hari abagira ubwoba kubera isereri, ariko ni umunyenga kuko iki kiraro cyubakishijwe ibyuma n’imigozi ikomeye ku buryo ntacyo ushobora kuba.

Nubwo nafashe iyi minsi ibiri nsura ibice bitandukanye bya Nyungwe, natashye amatsiko adashize. Impamvu ni uko hari ahandi bambwiye hari mu bikorwa bishya biri muri iyi Pariki numva nkeneye kuzasura.

Aho harimo “Cyinzobe Trail” imara iminsi itatu aho bisaba gucumbika muri iri shyambara. Nkurikije uburyo bahansogongeje mu magambo, ngomba kuzasubirayo bidatinze dore ko bamwiye ko umunsi wa mbere utangira saa Saba z’amanywa, saa Kumi n’imwe z’umugoroba ukaba ugeze aha mbere muri habiri ugomba kurara, haba hari n’abaguterurira amafunguro.

Gusa, sinasoza ntagukumbuje ko nko mu minsi mike iri imbere, gukora urugendo rugana kuri iyi nzira yo mu kirere “Canopy Walkway”, bizaba byoroshye kurushaho kuko hari uburyo bwo kumanuka ku migozi “zipline” buzajya bukoreshwa.

Icyiza kurusha ibi byose ni uko Abanyarwanda twashyizwe igorora. Numvise ko bisaba gusa ibihumbi 15 Frw gusura nyinshi mu nzira zo muri Pariki ya Nyungwe mu gihe abanyamahanga batari abo muri Afurika y’Ibirasurazuba bageza hejuru gato y’amadolari 100 naho abaturanyi, igiciro kikagabanukaho.

Uko Pariki ya Nyungwe yagaragaraga mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2024
Bamwe mu bitabiriye Nyungwe Marathon bizinduye izuba rikirasa
Abanyamahanga bari mu badatangwa mu gikorwa cya Nyungwe Marathon
Abanyarwanda na bo ntibacikwa mu bikorwa nk'ibi bihuza siporo n'ubukerarugendo
Ubwo bamwe bahagurukaga mu Gisakura, berekeza ku Cyitabi ku magare
Nyungwe Marathon yabaye umwanya mwiza wo gukorera hamwe siporo
Ubwo abasiganwe muri Half Marathon bahagurukaga, bakora intera y'ibilometero 22
Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, Hagenimana Benjamin 'Gicumbi', ni umwe mu bitabiriye Nyungwe Marathon ya 2024
Abadashaka kwiruka, bagendaga byoroheje n'amaguru
Akavura kaguye ntikabakanze, ahubwo byabaye umunezero
Hari abari bafite abana bato
Uwasozaga intera yiyemeje, yambikwaga umudali
Iyo uri muri Nyungwe, ubona inyamaswa zitandukanye
Isumo rya Ndambarare, urigeraho ugakomeza kurihanga amaso
Emeraude Kivu Resort yacumbikiye abitabiriye Nyungwe Marathon nk'ahantu habafasha gukomeza kuruhuka bumva akayaga kuva mu Kiyaga cya Kivu
Emeraude Kivu Resort ifite ibyumba byiza, bigufasha kuruhuka neza
Canopy Walkway, ikiraro cyo mu kirere kiri mu bisurwa na benshi muri Pariki ya Nyungwe
Iki kiraro gifite intera ya metero 160, cyubatse kuri metero 70 uturutse hasi
Pariki ya Nyungwe ifite ubwoko bw'ibiti bitandukanye bya kimeza
Igishigishigi ni kimwe mu biti biba muri Nyungwe

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .