00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tung Chinese Cuisine yashyize igorora ab’i Kigali bakunda indyo z’Abashinwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 February 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Indyo zo mu Bushinwa no muri Aziya muri rusange ni zimwe muzatwaye imitima ya benshi kuko zitekwa mu buryo bwihariye, udashobora gusanga ahandi aribyo bituma benshi bashaka kumva ku cyanga cyazo.

Kigali nk’Umujyi wakataje mu iterambere kandi wakira abantu bavuye imihanda yose, ifite restaurant ziteka ubwoko bw’amafunguro butandukanye harimo n’indyo z’Abashinwa.

Muri ‘restaurant’ zizwi mu guteka indyo z’Abashinwa harimo na Tung Chinese Cuisine, iyi ni imwe mu zigize Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Uhereye ku buryo iyi restaurant itatse, amafunguro n’ibinyobwa na serivisi itanga muri rusange, uyigiyemo abona byinshi bijyanye n’u Bushinwa yibereye i Kigali.

Iyi restaurant mu kurushaho guha serivisi nziza abayigana yashyize imbaraga mu kongera indyo z’Abashinwa isanzwe itunganya ikazana izitamenyerewe mu Rwanda nka ‘Marinated Sliced Beef’, ‘Fried Prawns in Hot and Spicy Sauce’, ‘Dongpo Cubed Pork’ n’izindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Century Park Hotel and Residence, Cheung Yiu Tung Billy, yavuze ko bashyize imbaraga mu gutunganya aya mafunguro kugira ngo bagaragaze byinshi kuriyo abantu batazi.

Ati “Turashaka gutanga ishusho nyayo y’indyo z’Abashinwa kuko abantu benshi bazifiteho amakuru atariyo usanga bavuga ngo bibamo urusenda, gusa biterwa n’igice cy’u Bushinwa kuko ni igihugu kinini.”

“Niba tugiye kuvuga indyo z’Abashinwa ni ukubanza kumenya ngo ni izo mu kihe gice mbere ya byose kuko nko mu Majyepfo bitandukanye n’Amajyaruguru hari igice abantu batarya umuceri birira ‘noodles’ ahandi ari ‘dim sum’ hamwe bakunda urusenda ahandi isukari biratandukanye.”

Yakomeje avuga ko kandi bashaka no guhaza Abashinwa baba mu Rwanda bakomeje kwiyongera ndetse no kumvisha abandi indyo z’ubwoko butandukanye.

Ati “Impamvu ya nyayo twashyize imbaraga mu guteka aya mafunguro ni ukugaragaza ishusho y’amafunguro yo mu Bushinwa kandi n’umubare w’Abashinwa baba mu Rwanda ugenda uzamuka. Twe rero dufite restaurant nziza twaravuze ngo reka dutegure amafunguro meza.”

Tung Chinese Cuisine itunganya amafunguro y’ubwoko butandukanye yo mu Bushinwa no muri Aziya, Cheung Yiu Tung Billy avuga ko bazanye uburyo butandukanye bwo gutegura amafunguro buzashimisha abajya muri iyi restaurant.

Ati “Njye nturuka muri Hong Kong mu gice cy’Amajyepfo y’u Bushinwa, abantu bajya bavuga ko niba ushaka amafunguro meza ujya muri iki gice kuko twita ku gutunganya amafunguro yacu.”

“Nko guteka inkoko dufite uburyo burenga ijana twayitekamo nyamara ahandi usanga ari uburyo bumwe kuyitogosa, kuyotsa, kuyikaranga bikaba birarangiye twe dufite uburyo bwinshi cyane, ubu hari ubwoko butadukanye bwa ‘noodles’. ‘Dim sum’, ubwoko butandukanye bw’imboga n’ibindi ibyo byose nibyo abazaza aha bazahabwa.”

Billy asaba abantu bose gusura Tung Chinese Cuisine bakabasha kumva icyanga cy’amafunguro y’ahandi.

Ati “Nshaka kubwira abantu kwaguka bakagerageza ibintu bitandukanye mu bizima kuko iyo utageregeje ntabwo umenya, twabashyiriyeho amafunguro baze bagerageze kandi ibiciro ni ibisanzwe.”

Tung Chinese Cuisine iherereye i Nyarutarama aya mafunguro mashya aje asanga andi y’Abashinwa yari isanzwe itunganga nka ‘dim sum’, ‘sizzling’ n’andi.

Tung Chinese Cuisine yongereye indyo zo mu Bushinwa isanzwe iteka
Izi ndyo zo mu Bushinwa kuri ubu ushobora kuzisanga muri Tung Chinesse Cuisine
Hari ubwoko butandukanye bw'inyama nka Dongpo Cubed Pork
‘Fried Prawns in Hot and Spicy Sauce’ iri mu mafunguro mashya Tung Chinese Cuisine yazanye
Iyi restaurant yazanye ubwoko butandukanye bw'indyo zo mu Bushinwa nka ‘Crispy Sweet Dumplings’
‘Marinated Sliced Beef’ ni indyo ikunzwe mu Bushinwa iri kuboneka muri Tung iherereye i Nyarutarama
‘Stri-fried Beef with Green Chilli’ ni imwe nu ndyo z'Abashinwa zazanywe muri iyi restaurant

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .