00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 91$ mu 2023

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 January 2024 saa 08:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije agera kuri miliyoni 91$ rubikesha inama n’ibirori mpuzamahanga bitandukanye rwakiriye.

Ni ingingo yagarutsweho n’Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Frank Murangwa, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA.

Murangwa yavuze ko umwaka wa 2023 wagendekeye neza u Rwanda mu bijyanye no kwakira inama, kuko rwakiriye izigera kuri 157, zinjije arenga miliyoni 91$.

Ati “Ubukerarugendo bushingiye ku nama navuga ko buhagaze neza, mu mwaka wa 2023 wagenze neza cyane, ni umwaka twavuga ko twabonyemo ibyiza byinshi byavuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama. Twakiriye inama zigeze kuri 157, zizana arenga miliyoni 91$, yinjiye mu bukungu bwacu.”

Yakomeje avuga ko “ibyo rero bikaba biduha icyizere ko ubukerarugendo bishingiye ku nama bukomeza gutera imbere kandi bugira ingaruka nziza ku bukungu bwacu. Ibyo rero biduha imbaraga mu byo turi gukora.”

Izi miliyoni 91$ u Rwanda rwinjije mu 2023 binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku nama ni izamuka rikomeye kuko mu 2022 rwari rwinjije miliyoni 64$.

Murangwa yavuze ko kwakira izi nama zikomeye u Rwanda rubikesha kuba rufite ibikorwaremezo bigezweho birimo na Kigali Convention Centre iri mu nyubako zigezweho zakira inama muri Afurika.

Ati “Kuba dufite Kigali Convention Centre byaduhaye amahirwe yo kugira ngo twakire inama Mpuzamahanga tutashoboraga kwakira mbere yaho. Urugero ni inama zabaye umwaka ushize wa 2023, zirimo iya Women Deliver, yari inama ikomeye cyane ku rwego Mpuzamahanga, yazanye abantu bageze kuri 6000.”

Uretse kwinjiriza Igihugu, Murangwa yavuze ko uru rwego rwo kwakira inama rwanatanze akazi ku Banyarwanda.

Ati “Urugero rufatika ni abikorera bashoye imari muri uru rwego mu bijyanye no gutegura inama. Twatangiye ari ibigo bike biri muri uru rwego bifasha gutegura inama ariko ugiye kureba aho zigeze zabaye nyinshi kandi zitanga akazi ku Banyarwanda.”

Kimwe n’umwaka wa 2023, Murangwa yagaragaje ko n’uwa 2024 uzagenda neza kuko “watangiye neza, hari inama Mpuzamahanga byemejwe ko zizabera mu gihugu cyacu.”

Inama ya Women Deliver yabereye mu Rwanda ni imwe mu zinjije amafaranga menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .