00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 April 2024 saa 04:01
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$ (arenga miliyari 122Frw), yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye muri uwo mwaka.

Raporo yashyizwe hanze na RCB kuri uyu wa Kane tariki 18 Mata mu 2024, igaragaza ko izi miliyoni 95$ u Rwanda rwinjije mu 2023 zingana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.

Mu 2023 u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa 160, byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65 bavuye hirya no hino ku Isi.

RCB igaragaza ko iyi ntego yagezweho bitewe n’ingamba zitandukanye zashyizweho zirimo izigamije guteza imbere siporo, kwagura ibyerekezo RwandAir ijyamo haba mu Burayi, Aziya na Afurika.

Mu nama z’ingenzi u Rwanda rwakuyemo aya mafaranga harimo International Congress on Conservation Biology yabaye muri Nyakanga mu 2023, Women Deliver Conference, irushanwa rya Basketball Africa League, irya Kigali International Peace Marathon, irya Iron Man.

Uretse ibi bikorwa, andi mafaranga yavuye mu bihembo Trace Africa Music Awards & Festival, Move Afrika by Global Citizen, Inteko rusange ya n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa RCB, Janet Karemera, yavuze ko umwaka wa 2023 wagendekeye neza u Rwanda mu bijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ati “2023 wari umwaka udasanzwe, kandi twerekanye ubushobozi bwacu bwo gukomeza kujyana n’isoko rihora rihindagurika. Ibyo twagezeho nk’urwego ni ikimenyetso cy’umuhate wacu mu bijyanye n’iterambere, kuba ntagereranywa no kuzana impinduka.”

“Tugendeye ku rutonde rw’Ihuriro ry’ibigo bishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku nama rwo mu 2023, Kigali yakomeje kuba ahantu ha kabiri mu mijyi ikunzwe mu bijyanye no kwakira inama, mu gihe u Rwanda rwo rwagumye ku mwanya wa gatatu nk’igihugu.”

Janet Karemera yakomeje avuga ko mu 2024 iki kigo ayobora kizakomeza gukora iyo bwabaga mu guteza imbere uru rwego.

Ati “Mu 2024 iki kigo kizibanda ku kurushaho kunoza ibihe abasura (u Rwanda) barugiriramo, dushyire imbaraga mu bufatanye n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ndetse twinjire no mu bufatanye bushya, hejuru yo gukomeza gushishikariza ibikorwa byinshi by’ubucuruzi kuza mu Rwanda.”

Ibijyanye no kwakira abantu bigenda birushaho gutera imbere mu Rwanda uko imyaka iza indi igataha.

Mu 2019 u Rwanda rwari rwakiriye inama n’ibindi bikorwa bisaga 220 byitabiriwe n’abashyitsi ibihumbi 43, binjije miliyoni 65$. Kuva muri uwo mwaka kugera mu 2023 uru rwego rwazamutse ku ijanisha rya 46%, kuko mu 2023 rwakiriye inama 160 zazanye abashyitsi ibihumbi 65.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.105.460 b’abanyamahanga, aho nibura 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande, 47.5% bagenzwaga na gahunda zijyanye n’ubucuruzi.

Kigali yageze ku mwanya wa kabiri mu mijyi yishimirwa n’abitabira inama mu 2017, icyo gihe u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitoranyirizwa kwakira inama mpuzamahanga.

Umujyi wa mbere mu kwishimirwa n’abitabira inama ni Cape Town yo muri Afurika y’Epfo

Mu 2016 Kigali yari ku mwanya wa gatatu, ivuye kuwa gatanu mu 2015, n’uwa cyenda mu 2014. Ni mu gihe u Rwanda rwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitoranywa ngo byakire inama mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2016, ruvuye ku mwaya wa karindwi mu 2015, uwa 13 mu 2014 n’uwa 21 mu 2013.

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo, rufitanye amasezerano na Arsenal FC yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

Mu gihe urwego rw’ubukerarugendo rukomeza gutera imbere, imihigo ni yose kuko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni zisaga 600$.

Inteko rusange ya FIFA yabereye i Kigali iri mu zitabiriwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .