00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa Mythos Boutique Hotel, imwe mu zihariye ku mutuzo i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 February 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Kimwe mu bintu byerekana ko Kigali ari Umujyi ujya mbere, ni uko ufite ahantu hatandukanye abantu bishimishiriza, bitewe n’ibyo bakunda.

Kigali ishimiwe isuku n’ubwiza mu nguni zayo zose ariko byagera kuri Mythos Boutique Hotel byo bikaba akarusho.

Iyi ni hoteli iherere mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Urebye uburyo yubatswe n’uko itatse, ni ha hantu wabwirira umukunzi wawe ijambo rikamuhora ku mutima, aribyo bituma abashaka kunenezeza ababo bahajya.

Mu 2019 nibwo iyi hoteli yatangijwe n’umushoramari w’Umunyarwanda washakaga gutanga umusanzu mu gice cyo kwakira abantu.

Mythos Boutique Hotel itangirwamo serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, restaurant n’izindi zijyana no kwakira abantu haba ku barara n’abataha.

Muri iyi hoteli harimo uburyo bubiri bw’ibyumba hari ibyo mu bwoko bwa ‘Executive suites’ bikaba ari 12 kuraramo ijoro rimwe ni 250$. Iki cyumba haba harimo ibyangombwa byose ndetse n’igikoni kigezweho ku buryo uwaharaye aba amezi nk’uwaraye iwe mu rugo.

Hari n’ubwoko bw’ibyumba bya ‘Deluxe room’ ibi ni 12 aho kuramamo ari 200$ ku ijoro.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Mythos Boutique Hotel, Tuyisabe Olivier, yavuze ko uwashinze iyi hoteli yashakaga gutanga umusanzu mu bijyanye no kwakira abantu mu Rwanda, igihugu gishyize imbere ubukerarugendo.

Ati “Uwashinze hoteli yifuzaga gukora igikorwa gifasha mu gutanga serivisi nziza, kibasha kwakira abantu bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu mu bukerarugendo.”

“Iyo uvuze ubukerarugendo amahoteli afite uruhare runini muri bwo kuko niba abantu bitabiriye inama cyangwa gusura u Rwanda, bakenera aho barara n’amafunguro kandi biri ku rwego mpuzamahanga. Iyo icyo cyuho kibonetse ntihaboneke ikigisiba, haba harimo ikibazo.”

Tuyisabe avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari uguhangana ku isoko kugira ngo bigarurire imitima y’abakiliya.

Ati “Hari ihangana uko abatembera u Rwanda biyongera niko n’abashoramari mu bijyanye n’amahoteli bagenda biyongera, urumva abakiliya baba bafite amahitamo menshi iyi rero ni imbogamizi ituma turashaho kunoza serivisi.”

Mythos Boutique yatanze umusanzu mu guhanga imirimo kuko kuri ubu ifite abakozi 45 bahoraho, gusa kuva yatangira yanyuzemo abagera kuri 450 bakozemo imirimo itandukanye.

Dutemberane iyi hoteli mu mafoto & Video

Mythos Boutique Hotel yatangiye mu 2019 ifite intego yo gutanga umusanzu mu kwakira abantu
Haboneka amafunguro agezweho mu bwoko butandukanye
Iyo uri mu macumbi ya Mythos Boutique Hotel uba ureba ubwiza bwa Kigali
Iyi hoteli yubatswe ahantu hari ibiti bitandukanye bituma uyirimo abasha guhumeka umwuka mwiza
Iyi hoteli yashyize imbere kwakira neza abayigana
Iyi hoteli ifite ahantu hatandukanye yakirira abayigana
Uhasanga ibinyobwa byo mu bwoko butandukanye
Ibitanda byo mu macumbi y'iyi hoteli bikozwe mu buryo bishobora guhindukamo bibiri mu gihe bikenewe
Hari piscine yagenewe abacumbitse muri iyi hoteli
Executive suites ifite igikoni kigezweho ku buryo uwayirayemo ashobora no kwitekera amafunguro
Ni hoteli iri mu Kiyovu, agace uba witegeye ibice byinshi bya Kigali
Abantu bashaka gufata amafunguro barebe neza Kigali, bahawe rugari
Abantu bashaka ahantu ho kuganirira hiyubashye kandi hatuje biroroshye muri iyi hoteli
Uwaraye muri Deluxe room nawe afite igikoni ku buryo yategura amafunguro abishatse
Ugeze muri iyi hoteli yakiranywa urugwiro n'ababishinzwe
Mythos itatswe mu buryo bwa Kinyarwanda
Mythos Hotel Boutique ifite umwihariko wo guteka indyo zo mu bihugu bitandukanye
Mythos itatswe mu buryo bwa Kinyarwanda

Amafoto: Kwizera Hervé

Video : Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .