00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusura ingagi zo mu Birunga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 February 2024 saa 12:31
Yasuwe :

Abantu basura icyanya gicumbikiye amoko arenga 200 y’inyamanswa, n’andi arenga 50 y’ibiti gakondo, Mississippi Aquarium, giherereye mu Mujyi wa Gulfport muri Leta ya Mississippi, muri Amerika, bashyiriweho uburyo bwo gutembera no gusura u Rwanda, by’umwihariko ingagi zo mu birunga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ubu buryo bushya bwiswe ‘Wild Explorer Virtual Reality’, aho hazajya hifashishwa amadarubindi akoranye ikoranabuhanga rihambaye, uyambaye akazajya asura ahantu runaka bitamusabye kuva aho ari.

Iri koranahunga rya ‘Virtual Reality’, rifasha abarikoresha kumera nk’abari ahantu hatandukanye n’aho bari, ku buryo uwambaye amadarubindi arikoresha aba ameze nk’uri aho ari kureba neza neza.

Ku bazajya basura Mississippi Aquarium bagakoresha iri koranabuhanga, bazajya batembere mu Birunga birebera ibyiza bihatatse n’ingagi zaho, bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abazajya basura iki cyanya bagakoresha uburyo bwa ‘Wild Explorer Virtual Reality’, bazajya banatemberezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mazi yo hirya no hino ku Isi abamo amafi azwi nka ‘Sharks’.

Bazajya baba bari kumwe n’inzobere mu bijyanye n’imibereyo y’ibinyabuzima byo mu mazi, babasobanurire byinshi ku buzima bw’aya mafi yihariye kuva mu miterere yayo, ingano n’ibindi.

Abazajya basura Ibirunga mu Rwanda, bazajya baba barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund, Dr Tara Stoinski, uzajya abasobanurira byinshi ku miterere yaho n’imibereho y’ingagi zihaba.

Bimwe mu bizajya bigenderwaho kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha iri koranabuhanga harimo imyaka, indeshyo n’ibiro by’umuntu, aho nk’uri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko atazajya aba yemerewe kurikoresha.

Abantu bakunda gusura Mississippi bagiye kujya batemberezwa mu birunga basobanurirwe ubuzima bw'ingagi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .