00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohowe urutonde rw’imihanda ibereye abagenzi mu 2024

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 14 March 2024 saa 11:51
Yasuwe :

Ku bakunda gutembera hirya no hino bazi ko iyo ugeze mu mihanda itandukanye yo mu mijyi imwe n’imwe, usanga buri hose hari umwihariko utuma abayigendamo barushaho kuyikunda no kuyikumbura iyo batahaheruka, bishingiye ku birimo ibyo kurya no kunywa bihaboneka, uko itekanye mu ijoro, urugwiro rw’abakorera n’ibindi.

Ikinyamakuru Time Out, gishingiye kuri ibyo cyasohoye urutonde rw’imihanda yo mu mijyi itandukanye ibereye abagenzi mu 2024.

1. High Street, Melbourne

Umuhanda witwa High Street uherereye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia ni wo uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.

Byagendeye ku buryo ukunzwe n’abawugenda hashingiwe ku biryo bikundwa n’abatari bake ndetse n’utubari tubamo imiziki inyura imitima ya benshi.

2. Hollywood Road, Hong Kong

Hollywood Road ni umuhanda ureshya na 1 Km uherereye mu mujyi wa Hong Kong mu Bushinwa. Ni umuhanda nyabagendwa cyane ndetse uhoramo imyidagaduro, bivugwa ko wakomoye izina ryawo ku bihuru byari biwuzengurutse byafatwaga nk’ibyera. Ufatwa nk’umuhanda wiganjemo ibiranga amateka, ubugeni n’ubuhanzi kuko iyo uwugenda ubona utatswe n’ibihangano byinshi bitandukanye birimo ibishushanyo, ibibumbano n’ibindi.

3. East Eleventh, Austin

Ku mwanya wa gatatu kuri uru rutonde hari umuhanda witwa East Eleventh wo mu mujyi wa Austin, i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanda ukundirwa byinshi n’abawugenda birimo ibiryo n’ikawa nziza bikundwa n’abatari bake, ahantu ndangamateka, ahacururizwa imyenda myiza ihakorerwa n’ibindi bituma uhageze atifuza gutaha vuba.

4. Guatemala Street, Buenos Aires

Undi muhanda mberabagenzi waje kuri uru rutonde, ni uwitwa Guatemala Street uri mu Murwa Mukuru wa Argentina, Buenos Aires. Uyu muhanda na wo ugendwamo n’abatari bake wihariye kuri byinshi birimo kuba ari ho hari aamaresitora akunzwe yihariye ku kugira akabogakadasanzwe, niho usanga umuvinyo ukurura benshi, ndetse niho benshi bakunda kujya kuganirira bamenaho abiri.

5. Commerical Drive, Vancouver

Ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde, hari umuhanda wa Commerical Drive wo mu mujyi wa Vancouver muri Canada. Abantu benshi bahakundira ko iyo uhageze ushobora kubona ibiryo bitandukanye biteguye neza, ni ahantu abashaka kuruhuka bacurangirwa n’umuziki bakunda gutemberera, n’ubwo nyuma ya COVID-19 hari ibyagiye bicika intege.

Uretse iyo mihanda kuri uru rutonde hariho n’indi irimo nka Jalan Petaling wo muri Kuala Lumpur muri Malaysia, Rua da Boavista mu mujyi wa Lisbon muri Portugal, Arnaldo Quintela w’i Rio de Janeiro muri Brazil, Chazawa-dori w’i Tokyo mu Buyapani, ndetse na Consell de Cent uherereye i Barcelona muri Espagne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .