00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiliya ba BK beretswe ikoranabuhanga ryabarinda gutonda umurongo kuri banki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2021 saa 10:06
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) yasabye abakiliya bayo kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga ry’iyi banki igihe bishyura imisoro, amazi cyangwa ibicuruzwa bitandukanye kuko aribyo byabarinda gutonda umurongo kuri banki.

BK ni imwe muri banki zashyize imbere ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki. Kugeza ubu hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Jyana n’Igihe’ bugamije gushishikariza abakiliya b’iyi banki kwishyura amazi, imisoro n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali, Audrey Kazera, yavuze ko bahisemo gutangiza ubu bukangurambaga kugira ngo bafashe Abanyarwanda kudakora ingendo ndende bajya gushaka serivisi za banki.

Ati “Twatangije ubukangurambaga bwa “Jyana n’Igihe” kugira ngo dushishikarize abakiliya gukoresha serivisi z’ikoranabuhangha nka BK App cyangwa Internet Banking mu kwishyura imisoro na fagitire z’amazi, igihe cyose n’aho baba bari batarinze bavunika, kandi ku buntu.”

Yakomeje asaba abakiliya b’iyi banki kumva ko atari ngombwa ko buri gihe umuntu ajya kuri banki igihe hari serivisi akeneye.

Ati “Ubutumwa twagenera abakiliya ba Banki ya Kigali bakiza ku mashami yacu bashaka kwishyura imisoro, fagitire z’amazi cyangwa ibindi bintu bitandukanye ni ukuyoboka impinduka, bagakoresha serivisi z’ikoranabuhanga zacu mu kwishyura kuko ari uburyo bwizewe, bworoshye kandi buboneye.”

Serivisi z’ikoranabuhanga za Banki ya Kigali nka BK App, Internet Banking zorohereza umuntu mu kwishyura imisoro, kwishyura amazi n’ibindi bintu bitandukanye.

Izi serivisi zifasha kandi mu kugabanya umubare w’abakiliya birirwa batonze imirongo muri banki ngo bahabwe izo serivisi ndetse no mu kwimakaza ubukungu buzira guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, imibare y’abakoresha ikoranabuhanga mu gushaka serivisi z’imari yariyongereye, bitewe n’uko abantu basabwa gukoresha ikoranabuhanga igihe bakeneye serivisi za banki.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko umubare w’ibikorwa bya banki hifashishijwe telefone ngendanwa wiyongereyeho 5% ugera kuri miliyoni 1,6 naho umubare w’ibikorwa bya banki byifashisha murandasi wiyongereyeho 47% ugera ku bihumbi 430.

Banki ya Kigali yasabye abakiliya bayo kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga kuko babarinda gutonda umurongo kuri banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .