00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari munsi y’imyaka 16 batekerejweho: Inyungu zigera ku uwizigamye muri Unguka Bank

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 October 2021 saa 09:08
Yasuwe :

Mu buzima busanzwe, umuntu wese akeneye iterambere kugira ngo agere kuri byinshi. Nta watera imbere cyangwa ngo ahangane n’ibihe bibi atazigama.

Ni muri urwo rwego Unguka Bank yashyizeho uburyo butandukanye bwo kwizigamira kuri buri muturarwanda.

Abizigamiye muri Unguka bank bayivuga imyato, aho bemeza ko konti zo kuzigama bafunguje muri iyi banki zabafashije kudasesagura ibyabo ndetse zikabungukira ku bwizigame bwabo ariko kandi umutungo wabo ukabikwa mu mutekano usesuye.

Unguka Bank ifite konti zitandukanye zo kuzigama kandi zibyara inyungu zirimo Tura Heza, Girintego, Iga Utuje, Ubumwe na Mwanukunzwe.

Uwizigamye muri Tura Heza ahabwa inguzanyo yo kubaka cyangwa kugura inzu ikubye inshuro ebyiri n’igice z’ayo amaze kubitsa hiyongereyeho ayo yizigamye.

Ingwate iba iyo nzu. Iyi konti uyizigamaho uko ushoboye kandi bitewe n’agaciro k’inzu y’inzozi zawe, uhereye ku bihumbi mirongo itanu (Frw 50,000). Buri munsi, amafaranga ari kuri iyi konti abarirwa inyungu zishimishije.

Girintego, ni konti igufasha gushyira mu bikorwa umushinga wawe nko kwagura ubucuruzi, ubuhinzi, kugura ikibanza, umurima, kugura ibikoresho byo mu nzu cyangwa byo mu bucuruzi, n’ibindi.

Kandi iyo ubikeneye, banki igushyigikira mu mushinga wawe iguha inguzanyo ku giciro cyiza kiri hasi ugereranyije n’abaka inguzanyo batarizigamiye.

Ufunguza iyi konti asabwa guhita abitsaho nibura ibihumbi makumyabiri (Frw 20,000). Buri munsi, amafaranga ari kuri iyi konti (guhera kuri Frw 50,000) abarirwa inyungu zishimishije.

Konti ya Iga Utuje yo igufasha mu guteganyiriza amashuri yawe cyangwa ay’umwana wawe. Kuyifungura bisaba ibihumbi makumyabiri gusa (20 000 Frw) uyifunguje akajya ashyiraho nibura ibihumbi icumi (10 000 Frw ) buri kwezi.

Nyuma y’umwaka, kuri buri gihembwe umukiliya ashobora kubona inguzanyo ingana na 50% y’ayo amaze kwizigamira. Buri munsi, amafaranga ari kuri iyi konti abarirwa inyungu zishimishije.

Konti ya Mwanukunzwe yo ifungurwa mu mazina y’umwana uri hasi y’imyaka 16 ariko akaba ahagarariwe n’umubyeyi we cyangwa umurera.

Kuri iyi konti, umwana niwe uzigamirwa, akazakoresha iyi konti amaze gukura. Gusa, mu gihe bibaye ngombwa abamuhagarariye bashobora kujya babikuza amafaranga ku nshuro zumvikanyweho na banki. Ukiyifungura ubitsaho nibura 20,000 Frw. Buri munsi, amafaranga ari kuri iyi konti (guhera kuri Frw 50,000) abarirwa inyungu zishimishije.

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Buhoro buhoro nirwo rugendo”. Uko wifite kose wakwizigamira, kandi ni ngombwa ko utangira uyu munsi. Ku bindi bisobanuro, wahamagara umurongo utishyurwa wa 9591.

Unguka Bank yashyizeho uburyo ababyeyi bashobora kuzigamira umwana uri munsi y'imyaka 16
Iyi banki itanga n'inguzanyo ku bashaka kubaka cyangwa kugura inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .