00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc yungutse miliyari 36,7 Frw mu mezi icyenda ya 2021

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 5 November 2021 saa 06:09
Yasuwe :

BK Group Plc yatangaje ko mu mezi icyenda y’umwaka wa 2021 nyuma yo kwishyura umusoro yungutse miliyoni 36,6$, akabakaba miliyari 36,7 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021, ni bwo BK Group Plc yatangaje imibare yerekana uko yitwaye ku isoko ry’imari mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka yabazwe guhera muri Mutarama kugeza ku wa 30 Nzeri 2021.

BK Group Plc igizwe n’ibigo bine ari byo; Banki ya Kigali, BK TecHouse, BK General Insurance na BK Capital, yatangaje ko yungutse miliyari 36,7 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 3.4% ku mutungo mbumbe (ROAA) w’ikigo ndetse na 18,20% ku gaciro k’umugabane (ROAE).

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri BK Group PLC, Nathalie Mpaka, yavuze ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ndetse no mu mezi icyenda ya mbere ya 2021, ikigo cyitwaye neza mu ngeri zose.

Yakomeje ati “Ubukungu buteganyijwe ko buzongera kuzanzamuka muri uyu mwaka no mu 2022 bigizwemo uruhare n’imbaraga zashyizwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ndetse no mu bijyanye n’urwego rw’inganda na serivisi mu gihe ingaruka za COVID-19 zigenda zigabanuka.’’

Inyungu ya BK Group Plc yazamuwe n’inguzanyo zatanzwe ndetse n’amafaranga abitswa n’abakiliya, bifasha ikigo gukomeza gutera imbere mu kwagura umutungo wacyo na serivisi gitanga.

BK Group Plc yatangaje ko inyungu yayo kuri serivisi yazamutse ku ijanisha rya 20,1% ugereranyije uyu mwaka wa 2021 n’ushize mu gihe nk’iki umwaka ushize wa 2020 igera kuri miliyari 129,5 Frw, yinjijwe binyuze mu nyungu ku nguzanyo ziyongereyeho 21,4% zigera kuri miliyari igihumbi 1000 na miliyoni 1 Frw.

Iki kigo kandi cyazamuye inyungu ku mafaranga gikoresha ho 18,9% agera kuri miliyari 29,9 Frw bijyanye n’inyongera ya 19,9% ugereranyije n’umwaka ushize muri miliyari 927,5 Frw abakiliya babikije.

Muri rusange inyungu yinjijwe nyuma yo kwishyura umusoro ingana na miliyari 99,6 Frw, ijanisha rya 20,5% aho yageze ku kigereranyo cya 10,6% ivuye kuri 10,7% yariho mu mwaka w’imari wa 2020.

Ku bijyanye no kwishyura inguzanyo, umubare w’izitishyurwa neza wageze kuri miliyari 28,0 Frw. Ijanisha ry’inguzanyo zifitanye isano na COVID-19 zagabanutse ku kigero cya 2,6% mu nguzanyo 47% muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bishimiye ko inyungu y’ikigo yiyongereye kandi bitanga icyizere.

Yagize ati “Twishimiye kubona inyongera nziza mu gaciro k’umutungo, biradufasha gukomeza gutera imbere no gusoza umwaka duhagaze neza.’’

Kugeza muri Nzeri 2021, Banki ya Kigali yatanze serivisi ku bakiliya bato 361.585 ndetse n’ibigo bigari 27.117; yaguye serivisi zitangwa n’aba-agents, bagera ku 3.044 aho batanze serivisi ku bakiliya barenga miliyoni 1,6; bahererekanyije miliyari 189,1 Frw.

Mu bindi bigo biri muri BK Group Plc, BK Capital Ltd yinjije miliyari 134,6 Frw; BK General Insurance yinjije miliyari 1,8 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2021, bingana n’inyongera 17% kuko mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize yari yinjije miliyari 1,5 Frw.

Ikigo cy’Ikoranabuhanga, BK TecHouse, cyo cyinjije miliyoni 794 Frw, angana n’inyongera ya 54% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize wa 2020. Inyungu cyabonye mbere yo gutanga umusoro igera ku ijanisha rya 33%.

Iki kigo kandi cyongereye umubare w’abakoresha serivisi zacyo z’ikoranabuhanga aho bageze kuri 2.152.000, bangana n’ijanisha 13% ugereranyije n’umwaka ushize. Ibi byatumye amafaranga yishyurwa hifashishijwe UrubutoPay agera kuri miliyari 12,9 Frw, angana n’inyongera ya 215% ugereranyije n’umwaka ushize.

Imibare yo kugeza mu mpera za Nzeri 2021 yerekana ko umutungo wa BK Group Plc ungana n’arenga miliyari 1000 na miliyoni 500 Frw, ni inyongera ya 28,5% ugereranyije n’umwaka ushize. Inerekana ko ingano y’agaciro k’umugabane kageze kuri miliyari 278,0 Frw, ni inyongera ingana na 16,4% ugereranyije n’umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bishimiye ko inyungu y’ikigo yiyongereye mu mezi icyenda ya mbere ya 2021
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri BK Group PLC, Nathalie Mpaka, yavuze ko no mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka iki kigo cyitwaye neza
BK Group Plc yungutse miliyari 36,7 Frw mu mezi icyenda ya 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .