00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK yagiranye ubufatanye na Ndineza Foundation bugamije kubaka ubushobozi bw’umugore

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 November 2021 saa 12:59
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangije ubufatanye n’Umuryango ugamije kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa, Ndineza Foundation mu mahugurwa agamije gufasha abagore kongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kwihangira imirimo.

Ni amahugurwa agenewe abagore n’abakobwa bafite ubushake bwo kwihangira imirimo no kwishakamo ibisubizo aho gutegera amaboko undi muntu uwo ari we wese.

Iki gikorwa cyatewe inkunga na Banki ya Kigali kiri kubera mu Karere ka Kamonyi cyitabiriwe n’abagera ku 100 nyuma kikazakomereza mu Karere ka Muhanga.

Umuyobozi w’ Ishami rya Ruyenzi muri Banki ya Kigali, Gahuza Benjamin yagaragaje ko bahisemo gutera ingabo mu bitugu Ndineza kubera ko gahunda yabo igamije guhindura ubuzima bw’umugore no kumuteza imbere.

Ati “Twashyigikiye Ndineza Foundation kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo. Banki ikaba yarabahaye inkunga ya Rwf 46,140,000 azayifasha mu guhugura abanyamuryango bayo mu kwiteza imbere no kuva mu bukene. Muri iyi gahunda, Banki ya Kigali ifatanyije na Ndineza Foundation mu guhindura ubuzima bw’abari n’abategarugori.”

Yavuze ko mu masezerano y’ubufatanye BK yagiranye na Ndineza biteganyijwe ko hazabaho gutanga amahugurwa ku bagore banyuranye bo mu Karere ka Kamonyi na Muhanga, kububakira ubushobozi mu bijyanye no kwihangira imirimo, kwizigamira n’ibindi bigamije impinduka nziza.

Umuyobozi w’Umuryango Ndineza, Aline Gahongayire, yavuze ko inkunga bahawe na Banki ya Kigali izabafasha kugera ku ntego yabo yo gutera ingabo mu bitugu no guhindura ubuzima bw’abagore.

Yagize ati “Uyu munsi twaje guha amahugurwa abagore b’i Kamonyi kugira ngo batere indi ntambwe mu byo bakora. Hari ahantu bari bageze ariko turifuza ko batera indi ntambwe. BK yabashije kumva uyu mushinga wo guteza imbere umugore. Muri BK bafitemo imishinga myinshi ishorabara gufasha umugore mu kwiteza imbere. Icyiciro cya mbere twaje kubaha amahugurwa no kubabwira uko n’igihe babona amafaranga bazayakoresha.”

Yavuze ko aya mahugurwa bagiye gutanga i Kamonyi mu gihe cy’iminsi itanu yitezweho umusaruro wo guha umurongo mwiza ibitekerezo n’imishinga abo bagore bafite ndetse n’ubufasha bufatika nyuma yo kugaragaza imishinga yabo.

Umukozi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango mu Karere ka Kamonyi, Murerwa Marie yavuze ko batoranyije abagore ijana bavuye mu mirenge yose igize akarere ka Kamonyi nyuma yo kubona ko hari abafite ubushake bwo gukora kandi ko bazakomeza kubakurikirana umunsi ku wundi mu rwego rwo kurebera hamwe ubumenyi bahawe uko babubyaza umusaruro.

Ku ruhande rw’abaturage na bo, bagaragaje ko mu gihe bagiye kumara mu mahugurwa bizabafasha kongera kunguka ubundi bumenyi bushobora kwifashishwa mu gutuma ibikorwa by’iterambere bikomeza gushinga imizi.

Mukamana Thérèsie aganira na IGIHE, umwe mu bahawe amahugurwa yagaragaje ko bigiye kumufasha ndetse nyuma y’amahugurwa azaba afite ubumenyi bwamuzamura.

Nyuma yo gutanga amahugurwa no gufasha abagore gutegura neza imishinga yabo, abahuguwe bazafashwa gutangira imishinga iciriritse no kwerekwa inzira nziza yo kurushaho gusobanukirwa abo bari bo.

Ibikorwa bya BK bigamije gushyigikira umugore bigaragarira mu mishinga inyuranye igenda ifatanyamo n’imiryango yita ku bagore no gushyiraho inguzanyo zahariwe abagore nk’iyitwa ‘Zamuka Mugore’ aho bashobora guhabwa inguzanyo nta ngwate yatswe kandi ku nyungu nto cyane.

Umuyobozi w'Umuryango Ndineza Foundation Aline Gahongayire yasabye aba bagore kurushaho gutekereza cyane ibyabateza imbere
Umuyobozi w'Ishami rya Banki ya Kigali rikorera ku Ruyenzi, Gahuza Benjamin yasabye abagore gutinyuka
Ubufatanye bwa BK na Ndineza bwitezeho kuzamura ubushobozi bw'umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .