00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Rwanda yahembye abakiliya bane bakoresheje neza amakarita yayo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 November 2021 saa 08:38
Yasuwe :

Kuva Equity Bank Rwanda yatangira ubukangurambaga bwo gushishikariza abakiliya bayo gukoresha amakarita yayo muri serivisi zitandukanye, yatanze ibihembo ku nshuro ya kabiri ku banyamahirwe bayakoresheje bahaha cyangwa bishyura ibintu bitandukanye.

Abakiliya bayo bane ni bo batsindiye ibi bihembo birimo frigo y’umuryango umwe, television nini ya ‘pouce 60’, mudasobwa ndetse n’ikarita yo guhahiraho mu muhango wabereye ku ishami ryayo rya Kicukiro riherereye Sonatube.

Ubu bukangurambaga bwiswe ikarita ‘Ikora hose’ bwatangijwe muri Kamena 2021, bukaba bugamije gukangurira abakiliya ba Equity gukoresha amakarita cyane cyane igihe bahaha cyangwa bishyura mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ubukungu bushingiye ku kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘cashless economy’.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amakarita muri Equity Bank, Muhongerwa Alice, yavuze ko ibi bihembo bizajya bitangwa buri kwezi kugeza ubukangurambaga burangiye muri Kamena 2022, mu rwego rwo gukangurira abakiliya kugendana n’ibigezweho.

Ati “Aho kugira ngo abakiliya bacu baze kubikuza amafaranga muri banki bayahereze undi, twe turifuza ko ahubwo bagenda bagafata ayo makarita za Equity Visa bakagenda bakishyura."

Muhongerwa yavuze ko ibi ibihembo bihabwa abakiliya b’abanyamahirwe mu byiciro byose, yaba abafunguje konti vuba, abari bamaze igihe badakoresha ikarita ya Equity ariko bakongera bakayikoresha, abakiliya bahaha bifashishije ikoranabuhanga ndetse n’abakiliya basanzwe bakoresha ikarita ya Equity bahaha cyangwa bishyura.

Abakiliya bahawe ibihembo mu Ugushyingo ni Ngabo Christin wahembwe televiziyo ya pouce 60 nk’igihembo nyamukuru, akurikirwa na Hakizimana Jean Claude wahawe Frigo, Bahizi Jean watsindiye mudasobwa nk’igihembo kiri ku mwanya wa Gatatu ndetse na Nzamurambaho Felix wahawe ikarita yo guhahiraho y’ibihumbi 150 Frw.

Aba bose bavuze ko bishimiye ibihembo bahawe ndetse biteguye gukomeza gukorana n’iyi banki ari na ko bashyira imbaraga mu gukoresha ikarita bishyura cyangwa bahaha.

Ngabo yagize ati “Nishimye cyane, ntabwo nari mbyiteze kuko sinarinzi ko ibi bihembo bitangwa, ariko nubwo natunguwe ntibitunguranye kuba Equity yabikora kuko serivisi basanzwe bampa ni nziza rwose ntakintu nabashinja.”

Hakizimana usanzwe ukora mu bijyanye na serivisi za Irembo yagize ati “Nari maze ukwezi n’igice nkoresha iyi karita nishyura, kuba mpise ntsindira frigo byanshimishe cyane, ndanashimira Equity kuba yaratekereje ubu bukangurambaga.”

Nzamurambaho waturutse mu Karere ka Nyabihu we yavuze ko atiyumvishaga uburyo umuturage usanzwe ashobora gutsinda ibihembo, ashimira Equity Bank ndetse asaba abakiliya bayo gukoresha ikarita zayo muri serivisi zitandukanye.

Ati “Nashishikariza abantu gukoresha iyi karita kuko kugendana amafaranga mu ntoki wishyura ibintu ntabwo bikigezweho.”

Muhongerwa ushinzwe ibijyanye n’ikoreshwa ry’amakarita muri Equity yavuze ko ibi bihembo bije bisanga ibindi baherutse gutangwa muri Nzeri byabereye ku ishami rya Remera byahawe abakiliya bane bakoresheje cyane ikarita bishyura cyangwa bahaha, bivuze ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira abakiliya umunani b’Abanyamahirwe ari bo bamaze guhabwa ibihembo, hakaba hari amezi bitatanzwemo kubera Covid-19.

Ibihembo bitangwa bigenda bitandukana, aho ku mwanya wa mbere hatangwa frigo z’imiryango ibiri cyangwa television nini za ‘pouce 60, ku mwanya wa kabiri hagatangwa imashini imesa, frigo y’umuryango umwe cyangwa imashini yo guteka ya gaze ‘cuisinière à gaz’ ku mwanya wa gatatu hagatangwa mudasobwa, tablet, cyangwa imashini ishyushya ibiryo ‘four à micro-ondes’, mu gihe ku mwanya wa kane hatangwa ikarita yo guhahiraho.

Mu myaka 10 Equity Bank Rwanda imaze ikorera mu Rwanda imaze kwagura ibikorwa hirya no hino, aho ifte amashami 15, aba-agents barenga barenga 3000 hirya no hino mu gihugu, ATM 22 n’abacuruzi bafite imashini zo kwishyura (POS) 1300 bafasha abakeneye serivisi zayo.

Bahizi Jean yahembwe mudasobwa
Hakizimana Jean watsindiye Frigo yavuze ko yari amaze ukwezi n'igice gusa yishyura akoresheje ikarita
Ibi bihembo byatangiwe ku ishami rya Equity Bank rya Kicukiro
Muhongerwa Alice ushinzwe ibijyanye n'amakarita muri Equity Bank Rwanda yavuze ko icyo iyi banki yifuza ari uko abakiliya bayo bakoresha ikarita mu buryo bwo guhaha no kwishyurana
Ngabo wahawe igihembo nyamukuru cya Television ya Pouce 60 yavuze ko yishimiye igihembo yahawe kuko cyamutunguye
Nzamurambaho Felix ashyikirizwa igihembo cye
Uyu muhango wo gutanga ibihembo uzajya uba buri kwezi kugeza muri Kamena 2022
Anita Pendo na Benimana Ramadhan ni bari abashyushyarugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .