00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Rwanda Plc yahawe Icyemezo Mpuzamahanga kubera umutekano w’ikoranabuhanga ryayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 December 2021 saa 02:18
Yasuwe :

Equity Bank Plc yahawe Icyemezo Mpuzamahanga kubera umutekano w’ikoranabuhanga ikoresha mu bikorwa byayo.

Ni igihembo cyatanzwe n’Ikigo cy’Ubuziranenge cy’Abongereza kizwi nka British Standards Institution (BSI). Ubuyobozi bw’iyi banki bwavuze ko guhabwa iki cyangombwa bishimangira ubushake bwa Equity Rwanda Plc mu gushyira imbere umutekano w’abakiliya bayo.

Iki cyemezo mpuzamahanga gihabwa banki zifite ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kurinda ibikorwa bya banki birimo ihererekanywa ry’amafaranga ndetse rikazishoboza kuzuza inshingano ifite ku bafatanyabikrwa bayo, barimo abakiliya, inzego z’ubugenzuzi, abanyamigabane n’abandi batandukanye.

Kinashimangira ko serivisi z’ikoranabuhanga za Equity Rwanda Plc zifite ubushobozi bwo guhaza ibyifuzo by’abakiliya muri ibi bihe ndetse no mu biri imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko icyemezo iyi banki yahawe ari umusaruro w’igihe kirekire yamaze ishora mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’amafaranga y’abakiliya ndetse no kunoza serivisi iyo banki itanga.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ni umutima wa serivisi dutanga, ari nayo mpamvu duharanira kurigeza ku bipimo mpuzamahanga, turikoresha mu kwita ku byifuzo by’abakiliya mu Isi iri kugana mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane. Iki cyemezo kiraha abakiliya bacu icyizere cy’uko dufite ubushobozi bwo kurinda amakuru yabo.”

Equity Bank Rwanda yatangiye imirimo yayo mu 2011, aho imaze kugira amashami 15 ndetse n’aba-agents 3.173, ibyuma bibikurizwaho (ATM) 22 n’abacuruzi ikorana na bo bagera kuri 1.861.

Iyi banki ni Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ishoramari cya Equity Group Holdings Plc cyanditswe ku masoko y’imigabane ya Nairobi Securities Exchange, Uganda Securities Exchange ndetse na Rwanda Stock Exchange.

Equity Group Holdings ifite banki mu bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopia.

Iki kigo kandi gifite irindi shoramari mu nzego zirimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu nzego z’imari (fintech) n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko icyangombwa bahawe ari umusaruro w'imbaraga bashyize mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .