Mu 2019 nibwo Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali yemeje gahunda y’impinduka ziganisha ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagamijwe ko yaba banki ya mbere itanga serivisi zoroheye bose.
Dr Karusisi ati “Dushaka kuba banki y’ikoranabuhanga kandi kugira ngo ibyo bigerweho tugomba kubaka duhereye ku musingi. Niyo mpamvu byabaye ngomba kubaka uburyo bushya bw’imikorere ya banki yacu.”
Yakomeje agira ati “Iri vugururwa ni uburyo bufatwa nk’igisubizo mu gutanga serivisi za banki ku Isi kubera ko twizera kandi twemera ko abakiliya bacu bakwiye ibyiza gusa kandi ibi bizadufasha kuba serivisi nyinshi zitangirwa ku mashami yacu zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Umuyobozi wa BK avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha abakiliya kuba babona serivisi zitangwa n’iyi banki amasaha yose y’umunsi kandi bigakorwa iminsi yose [ni ukuvuga kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru].
Ati “Ibi ntabwo ariko byagendaga, ubu buryo bushya kandi ni ingenzi kuko bufite gahunda yo kurinda no kubika amakuru kugira ngo tunacunge ko n’abakozi bacu nta n’umwe ukora amakosa mu kazi kuko tuba dufite uburyo bwo kubagenzura.”
Yakomeje agira ati “Ubusanzwe twagiraga ikipe ishinzwe kujya gusuzuma niba abantu bari gushyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye ariko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga, buzadufasha kubigenzura bitabaye ngombwa ko umuntu ajya aho abo bakozi bakorera.”
Dr Karusisi yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizafasha mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bishobora kugabwa kuri iyi banki, bityo akaba ari byiza kuba bizeye umutekano wa banki n’uw’amafaranga y’Abanyarwanda bayibitsamo.
Ati “Dufite uburyo bwo kurinda umutekano wa banki yacu binyuze muri iri koranabuhanga rishya aho bizaturinda ariko bikanarinda na banki yacu ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’ubundi bujura bushobora gukorwa.”
Yakomeje agira ati “Muri iyi gahunda nshya dufite uburyo bwo gucunga umutekano ndetse n’ibyiciro bitandukanye ku buryo umuntu ushobora kuza kwiba banki yacu akoresheje ikoranabuhanga [hacker] yanyura mu nzira ndende, agenda agongana n’ibikuta byinshi byatuma tumenya ko hari ikibazo tugahita tumuvumbura.”
Iyi Système y’ibikorwa rusange ni ikoranabuhanga rikoreshwa na banki zikomeye ku rwego mpuzamahanga rigafasha abarikoresha kurinda amakuru y’abakiliya babo ndeste rikabafasha gutanga serivisi zigendanye n’ibihe turimo.
Dr Karusisi yavuze kandi ko iri koranabuhanga rizafasha mu kubika imyirondoro n’amakuru yose y’abakiriya.
Ati “Ibi kandi bizadufasha kubika amakuru yose ya banki ahantu hamwe. Ubusanzwe abakiliya bacu bagaragazaga ibibazo kuko babazwaga amakuru yabo, buri uko baje kugaragaza ibibazo, ariko ubu niba uje kuri banki ntabwo tuzajya tukubaza uwo uriwe kuko tuzaba tugufite n’imyirondoro yawe yose.”
Dr Karusisi yavuze ko iri koranabuhanga rizatuma BK iza muri banki zikomeye ku Isi mu bijyanye n’itangwa rya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Mu gihe kiri imbere, hari n’izindi serivisi nyinshi duteganya gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga aho nko gusaba inguzanyo umuntu atazajya abanza kuza kuri banki, gusaba amakarita ndetse n’ibindi.”
BK yiseguye ku bakiliya bayo ku imbogamizi bahuye nazo nyuma y’ivugururwa rya Système.
Dr. Karusisi yashimiye abaliliya ba Banki ya Kigali ubufatanye bakomeje kugaragariza iyi banki cyane cyane muri iyi minsi zimwe muri serivisi iyi banki itanga zagize imbogamizi.
Ati “Turashimira abakiliya bacu k’ubufatanye bakomeje kutugaragariza kandi tubijeje ko dukomeje gukora amanywa n’ijoro kugira ngo serivisi zose zitangwe neza nta makemwa. Tubiseguyeho ku mbogamizi izo arizo zose bahuye nazo muri iyi minsi, tubasaba kutwihanganira mu gihe serivisi zose ziri kugenda zijya ku murongo”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!