00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Internet Banking, uburyo bworohereza abagana Cogebanque kubona serivisi z’imari

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 11 November 2021 saa 07:57
Yasuwe :

Muri ibi bihe Isi iri ku muvuduko uhambaye wo kugendana n’ibigezweho, internet iri mu byimakajwe n’abasirimu bose. Kuri ubu usanga serivisi za Leta n’iz’abikorera umuntu ashobora kuzisaba akanazihabwa yibereye iwe.

Cogebanque nk’imwe muri banki zigendana n’ibigezweho na yo imaze igihe kitari gito yorohereje abayigana kubona serivisi zitandukanye z’imari bakoresheje internet.

Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.

Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry’amafaranga nk’uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.

Tuyishime Jean François, umukozi ushinzwe iri koranabuhanga muri Cogebanque yavuze ko Internet Banking ifasha abakiliya ba banki kubona amakuru ya konti zabo igihe babishakiye.

Yakomeje ati “Ibafasha kohereza amafaranga kuri konti zabo ari muri Cogebanque cyangwa izindi banki zo mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Bashobora kandi kohereza kuri konti za Mobile Money, kwishyuriraho serivisi zitandukanye nk’imisoro, imishahara n’izindi nyinshi mu gihe gito.”

“Internet Banking ya Cogebanque, ituma abayikoresha badatakaza umwanya kuko batongera gutonda imirongo cyangwa ngo bakore ingendo bagiye ku ishami rya banki. Ituma bizigama kuko nta mande y’ubukererwe bongera gucibwa ndetse iborohereza no kwandika ibyakozwe.”

Umwe mu bakiliya ba Cogebanque bakoresha Internet Banking, Munyemana Benjamin, yatangaje ko riborohereza cyane kubona serivisi za banki kandi byihuse.

Ati “Turikoresha twohereza amafaranga ku zindi konti, twishyura abatuzanira ibicuruzwa, tureba uko konti yacu ihagaze buri munsi ndetse n’igihe dukora raporo.”

Yasobanuye ko buri wese wasobanukiwe iryo koranabuhanga ahita yumva akamaro karyo kuko “imikorere yaryo ntiwarigereranya no kujya kuri banki.”

Yakomeje ati “Abantu benshi usanga bafite ibibazo byo kutaryizera, ari mu gihe maze ndikoresha ntiryigeze rintenguha. Rirakora neza kandi rigafasha gukoresha neza igihe.”

Kugeza ubu abakiliya ba Cogebanque bashobora kubonaho amakuru ajyanye na konti zabo, kohererezanya amafaranga kuri konti (haba kuri konti imwe cyangwa nyinshi), kohereza amafaranga kuri Mobile Money (haba kuri konti imwe cyangwa nyinshi), kwishyura imisoro, umuriro, amazi, kugura ama-unites, kwishyura imishahara, kwishyura amafaranga y’ishuri, gusaba udutabo two kubikuza ndetse no gushyira amafaranga ku makarita (Cogebanque prepaid cards) bifashishije internet banking.

Tuyishime yatangaje ko hari gahunda yo kongeramo uburyo abakiliya bashobora gusabiraho inguzanyo batarinze kujya kuri banki.

Uwifuza gukoresha iryo koranabuhanga asabwa kuba afite konti muri Cogebanque, yaba ari iye ku giti cye cyangwa iy’ikigo. Yuzuza ifishi ibisaba ku ishami rya banki rimwegereye cyangwa agasura urubuga rwa Cogebanque, akayihasanga akayuzuza bitewe n’icyiciro umukiliya arimo.

Nyuma yo guhabwa uko yinjira muri ubu buryo akanabihugurirwa, ahita atangira kwiha serivisi igihe ashakiye (haba ku manywa cyangwa nijoro), aho akoresha internet akinjira muri iryo koranabuhanga anyuze ku rubuga rwashyizweho.

Kuva Cogebanque yakwemerwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Banatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Internet Banking ni uburyo bworohereza abagana Cogebanque kubona serivisi z’imari
Ukoresha Internet Banking yoroherwa no kwishyura ibirimo imishahara bitamusabye kujya kuri banki
Cogebanque yatangije Internet Banking mu 2017 mu gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho bari hose
Internet Banking ituma abayikoresha badatakaza umwanya kuko batongera gutonda imirongo cyangwa ngo bakore ingendo bagiye ku ishami rya banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .