00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abagore bungukiye mu bufatanye bwa BK na Ndineza Organization

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 December 2021 saa 04:40
Yasuwe :

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse barishimira ko binyuze mu mahugurwa bahawe na Ndineza Organization ifatanyije na Banki ya Kigali bungutse ubumenyi butandukanye bugiye kubafasha kwiteza imbere.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga amahugurwa y’icyumweru yahawe abagore 100 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga.

Aya mahugurwa atangwa n’Umuryango wita ku bagore n’abana, Ndineza utewe inkunga na BK, bakaba bongerera abagore ubumenyi mu kwihangira imirimo.

BK yatanze 46.140.000 Frw kugira ngo abagore bakora ubucuruzi buciriritse bo muri Kamonyi na Muhanga bahugurwe.

Nyuma yo guhugurwa, bazafashwa gutegura neza imishinga yabo, bafashwe no gutangira imishinga iciriritse no kwerekwa inzira nziza yo kurushaho gusobanukirwa abo bari bo.

Umwe mu bahuguwe, Niyonsaba Esperance, yashimye abateguye amahugurwa avuga ko azabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo bwari bwarahubanganyijwe na Covid-19.

Ati “Amahugurwa yaradufashije, yatumye tubasha kwitinyuka dutera indi ntambwe mu bucuruzi kandi bizadufasha kongera kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 yabwangije.”

Kamana Apolonie nawe yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kwitinyuka, yemeza ko bizamufasha gutera imbere.

Ati “Tumaze iminsi itanu twiga, nungukiyemo byinshi ariko cyane ni ukwitinyuka kandi nkamenya uburenganzira bwanjye, simpere hasi ahubwo ntere intambwe ijya imbere.”

Intego nyamakuru y’aya mahugurwa ni ugufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwangijwe na Covid-19 kongera kwaguka.

Umuyobozi wa Ndineza Organization, Gahongayire Aline yavuze ko bashaka gufasha abagore bari baratangiye gukora bagakomwa mu nkokora na Covid-19.

Ati “Hari umugore wari warateye intambwe ariko Covid-19 ibasha kumuhungabanya ntiyagera ku ntego ze, twatekereje kumushakira ubushobozi ngo yongere atere intambwe.”

Usibye gutanga inkunga y’amafaranga, BK yabafashije gufunguza konti ku buntu bizatuma babona inguzanyo idasaba ingwate igenewe kuzamura abagore yiswe Zamuka Mugore.

Umunyamategeko wa Banki ya Kigali, Rukundo Gedeon, yagiriye aba bagore inama yo kuzasaba inguzanyo zazabazamura kandi bakazazikoresha icyo bazisabiye.

Ati “Igihe cyose ugiye gusaba inguzanyo ni byiza ko umushinga ugomba kuba warizwe neza atari ugupfa kuyisaba, nyuma yo kuyibona ukayikoresha icyo wari warayageneye ntihabeho kuyakoresha ibindi kandi ukegera banki ikakugira inama. Ibyo byose ubikoze ubasha gutera imbere.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yashimye abateguye iki gikorwa avuga ko kizunganira akarere muri gahunda zo guteza imbere abagore.

BK isanzwe ishyira imbere ibikorwa byo gushyigikira umugore bigaragarira mu mishinga inyuranye igenda ifatanyamo n’imiryango yita ku bagore no gushyiraho inguzanyo zahariwe abagore nk’iyitwa ‘Zamuka Mugore’ aho bashobora guhabwa inguzanyo ntangwate yatswe kandi ku nyungu nto cyane.

Aba bagore bahuguwe ku bufatanye bwa BK na Ndineza Organisation
Nyuma yo guhugurwa, bazafashwa gutegura neza imishinga iciriritse
Abahuguwe bishimiye intambwe bateye bagenera abaterankunga impano
Umwe mu bahuguwe ubwo yashyikirizwaga inyemezabumenyi
Abagore bagiriwe inama yo kuzasaba inguzanyo zabazamura kandi bakazikoresha ibyo bazisabiye
Abateguye iki gikorwa bashimiwe kuko kizunganira muri gahunda zo guteza imbere abagore.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .