00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivugururwa rya ’système’ y’ibikorwa rusange muri BK ryitezweho kunoza serivisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2021 saa 10:09
Yasuwe :

Banki ya Kigali yakoze ivugurura rya système y’ibikorwa rusange, hakorwa impinduka zitandukanye zirimo guhindura konti z’abakiliya, ubushobozi bw’uko serivisi z’ikoranabuhanga zikora amasaha 24, ibi byose biri muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga muri iyi banki.

Mu 2019 nibwo Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali yemeje gahunda y’impinduka ziganisha ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga hagamijwe ko yaba banki ya mbere itanga serivisi zoroheye bose.

Iri vugururwa ryari rifite intego yo kunoza imitangire ya serivisi no gucunga umutekano wa banki n’amafaranga y’abayibitsamo muri rusange.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rumanyika Désiré, yavuze ko kuvugurura système y’ibikorwa rusange byagezweho kandi bigamije guteza imbere banki mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Impamvu twahinduye sisitemu ni ukugira ngo banki irusheho gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga, turi kuyikura mu buryo bwa kera tuyishyira mu buryo bugezweho kugira ngo abakiliya bacu bajye babona serivisi zihuse.”

Zimwe mu mpinduka zakozwe ni uko ubu abakiliya bagiye kujya babona serivisi z’ikoranabuhanga amasaha 24 mu minsi irindwi nta ngorane zibayemo.

Yagize ati “Ubu abakiliya bacu bashobora kugera kuri konti zabo amasaha 24 mu minsi irindwi (24/7) bitandukanye n’ibihe byashize. Ibi byashobotse kubera sisitemu y’ibikorwa rusange nshya twavuguruye.”

Yakomeje avuga ko muri izi mpinduka habayeho guhindura konti zisanzwe zikoreshwa ariko abantu badakwiye guterwa ubwoba nabyo kuko abakiliya bafite ubushobozi bwo gukomeza gukoresha konti zabo za kera kugira ngo bahabwe serivisi bifuza.

Yagize ati “Ubwo twahinduraga sisitemu y’ibikorwa rusange, konti zarahindutse ariko abakiliya ntibagire impugenge, bashobora gukomeza gukoresha izo bari bafite kera bityo tukanabafasha kumenya inshya.”

Akomoza ku mbogamizi zimwe na zimwe abakiliya bahuye na zo nyuma y’iri vugurura, urugero nka bamwe boherezaga amafaranga ntagere ku bo yohererejwe, Rumanyika Désiré yavuze ko ababuze amafaranga yabo bari kuyabasubizwa.

Yagize ati “Benshi mu bakiliya bacu bahuye n’izi mbogamizi bamaze gusubizwa amafaranga kuri konti zabo ndetse tukaba turi gukora ibishoboka byose kugira ngo na bake basigaye bayasubizwe vuba bidatinze.”

Yakomeje amara impungenge abakiliya batekereza ko amafaranga yabo azaburirwa irengero ndetse abizeza ko amafaranga yabo afite umutekano uhagije.

Yagize ati “Ndizeza abakiliya bacu ko amafaranga yabo afite umutekano kuko ari kuri konti zabo. Turi gufasha bamwe mu bakiliya bacu batabashaga kugera kuri konti zabo kubera amwe mu mabwiriza yahinduwe akava mu buryo bwa kera agashyirwa mu buryo bugezweho.”

“Ubu turi gukora ibishoboka byose ngo dukureho izo mbogamizi ku buryo buri wese abasha gukoresha konti ye ariko niba hari umukiliya wacu uri guhura n’icyo kibazo yaduhamagara kuri 4455 cyangwa akatwandikira kuri [email protected] tukamufasha kuyigeraho.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abakiliya ba Banki ya Kigali no kubasaba gukomeza kwitabira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga kugira ngo bagere ku byiza bizana n’iri vugurura.

Yagize ati “Ndasaba abakiliya bacu gukomeza gukoresha serivisi zacu z’ikoranabuhanga ziboneka igihe cyose. Mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu kumenyera izi serivisi, dufite gahunda yo gushyiraho abakozi mu mashami yacu yose bo kwigisha abakiliya gukoresha izi serivisi. Abakiliya bacu nibitabira ikoreshwa rya serivisi z’ikoranabuhanga, bizagabanya kandi n’ikibazo cy’imirongo y’abagana ku mashami ya banki.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Banki ya Kigali, Rumanyika Désiré, yavuze ko kuvugurura système y’ibikorwa rusange byagezweho kandi bigamije guteza imbere banki mu buryo bw’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .