00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KCB igiye kwegukana imigabane yose muri BPR

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 November 2021 saa 11:19
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice Toroitich, yatangaje ko hari kurebwa uko imigabane abantu ku giti cyabo bari bafite muri iyi banki, yakwegukanwa na KCB imaze kwibikaho 76 % by’imigabane ya BPR.

Banki y’Abanya-Kenya, KCB, isanzwe ifite imigabane ingana na 76% yaguze muri BPR mu byiciro bibiri. Muri yo, 62% yayiguze na Atlas Mara Ltd mu Ugushyingo 2020, naho 14% iyigura na Sosiyete ya Arise muri Kanama 2021.

Toroitich yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko BPR iri gushaka uko uyu mwaka wazarangira n’iyo migabane isigaye imaze kugurwa, ku buryo KCB izaba iyifite 100%.

Ati “Bamwe mu banyamigabane binubiraga ko batabona uko bagurisha imigabane yabo ariko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bizaba bishoboka. Twamaze kubona ko bishimiye kuyigurisha.”

Uretse kugura iyo migabane isigaye, uwo Muyobozi yatangaje ko hari no kurebwa uko izo banki zombi zahuzwa zikaba imwe.

Yagize ati “Impande zombi ziracyari kubirebaho. Tunategereje bimwe mu byemezo mbere y’uko impande zombi zihuzwa zikaba banki imwe. […] Magingo aya nta kintu kirahinduka mu mikorere, turacyakora nka banki ebyiri zitandukanye.“

KCB igiye kwegukana BPR nyuma yo kugura ikindi Kigo cy’ishoramari Atlas Mara yari ifite muri Kenya cyitwa BancABC.

Uyu mwaka uzarangira imigabane yose ya BPR yegukanywe na KCB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .