Bank of Africa yatangarije abakiliya kandi ko iri gutegura uburyo yashyiraho abayihagarariye bazwi nk’aba-Agent hirya no hino mu gihugu, kugira ngo buri wese aho ari abashe gukoresha serivisi iyi banki itanga.
Ibi byatangajwe mu busabane bwahuje Bank of Africa n’abakiliya bayo, bwabereye mu Karere ka Kayonza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024.
Mbere y’uko ubu busabane ndetse no gusangira biba, Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa ndetse n’abandi bamwungirije, bamaze iminsi ibiri basura abakiliya batandukanye b’iyi banki babarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, kugira ngo bumve ibyifuzo byabo ndetse barusheho kubaka umubano.
Umuyobozi w’ubucuruzi muri Bank of Africa; Nkubito Samuel, yabwiye abakiliya ko babegereye kugira ngo babashe kumva ibyifuzo byabo kuri serivisi zitandukanye iyi banki itanga, barusheho kuzinoza.
Yavuze kandi ko bifuza kwagura uburyo serivisi zibageraho no kurushaho kubegera kugira ngo babahe serivisi nziza.
Nzabonimana Jean Claude, umwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Kayonza watangiranye ndetse agatezwa imbere n’iyi Banki, yayishimiye kuri serivisi nziza bamuhaye bigatuma yagura ibikorwa bye byose akesha inguzanyo yagiye ahabwa akazishyura neza, bakongera bakamuha izindi kugeza ateye imbere akaba rwiyemezamirimo ukomeye ubu ufite bizinesi eshatu zitandukanye.
Ndayiragije Patrice uri mu bayobozi ba PSF Kayonza, yashimiye ubuyobozi bwa Bank of Africa ku mikoranire myiza n’abacuruzi, akaba yabijeje ubufatanye mu iterambere.
Yabasabye kongera serivisi batanga no gushyiraho aba-Agent kugira ngo byoroshye imikoranire.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Vincent Istasse, yashimiye abakiliya babagiriye icyizere bakabagana abizeza impinduka mu mikorere, aho ngo bagiye gushyiraho aba-Agent bazajya babafasha batarinze kujya kuri banki ndetse na porogaramu y’iyi banki ikaba igiye gushyirwaho mu gihe kitarambiranye.
Ati “ Turabashimira ku mikoranire myiza ikomeje kuturanga tunababwira ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe muzabona impinduka mu mikorere. Ibi byose biri gukorwa kugira ngo dufashe mwebwe abakiliya kubona serivsi nziza. Mukwiye no kugabanya ingendo mukora muza kuri banki, turifuza koroshya no kunoza serivisi zose dutanga.”
Bank of Africa ni Banki Mpuzamahanga y’ubucuruzi imaze imyaka irenga 40, mu Rwanda ifite amashami 14 mu ntara zose z’igihugu mu turere dutandukanye. Ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Burengerazuba bw’Afurika, mu Bufaransa, ndetse no mu Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!