00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2024 saa 06:02
Yasuwe :

Banki ya Kigali yatangaje ko yakuyeho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyari gisanzwe cyishyurwa n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo, yatangwaga buri kwezi.

Ni icyemezo cyafashwe guhera tariki ya 22 Mutarama 2024 mu rwego rwo kwegereza serivisi za banki abantu bose by’umwihariko abadasanzwe bakoresha banki.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwagaragaje ko kandi byakozwe mu rwego rwo guhindura imyumvire y’uko serivisi za banki ari iz’abishoboye gusa.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yagaragaje ko gukuraho iki kiguzi, bigaragaza ubushake bwa Banki ya Kigali mu gushyigikira abantu bose mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Ati “Muri Banki ya Kigali twizera ko ari ngombwa guha abantu bose amahirwe yo kubona serivisi z’imari no gutegura ejo hazaza. Twasanze rero gukuraho ikiguzi cyo gucunga konti yo mu mafaranga y’u Rwanda cyishyurwa buri kwezi n’abakiliya bafite konti ku giti cyabo, bidufasha kurushaho kwegera abakiliya bacu ndetse no kugeza serivisi za banki ku bantu bose mu byiciro byose. Iki cyemezo rero kirashimangira gahunda yacu yo kwegera abantu bose kugirango bisange muri BK.’’

Muri iyi gahunda kandi Banki ya Kigali, yahinduye ibiciro byo kohereza amafaranga kuri telefoni ndetse inakuraho ikiguzi cyo kubikuza sheki itari iyawe.

Izi mpinduka zije zikurikira gahunda Banki ya Kigali iherutse gushyira ku mugaragaro ifasha abantu bifuza gufungura konti badatonze umurongo muri banki bigakorerwa ku ikoranabuhanga ryayo rya BK Mobile App, ibintu bishimangira intego ya banki yo kugeza serivisi zayo ku bantu bose.

Ikoranabuhanga rya BK Mobile App kandi rifasha abakiliya ba banki kwishyura fagitire zitandukanye, kohereza amafaranga, gusaba inguzanyo byihuse (BK Quick), gukurikirana imikoreshereze y’amakarita ya banki, gufungura konti y’ubwizigame n’ibindi byinshi bidasabye ko baza muri banki. Abakiliya badakoresha telefoni zigezweho (smartphone) nabo bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga bashobora gukoreshamo izo serivisi baciye kuri *334#.

Banki ya Kigali kandi ishishikariza abakiliya bayo n’abandi bifuza gutunga konti yayo ko bakoresha iryo koranabuhanga kugira ngo barusheho kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Banki ya Kigali ni ikigo cy’ubucuruzi gikorera mu Rwanda guhera mu 1966, kizobereye mu gutanga serivisi z’imari.

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya bayo, yatangiye urugendo rw’ikoranabuhanga ndetse ishyiraho intego yo kuba mu ba mbere mu guhanga udushya no kugeza serivisi z’imari kuri bose.

Mu minsi ishize Banki ya Kigali yahawe ibihembo nka Banki ya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023 byatanzwe na Global Finance na The Banker.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .