Ni ikigo kigenzurwa n’Ikinyamakuru cyita ku nkuru z’ubukungu cya The Financial Times Ltd.
Ibihembo by’uyu mwaka byatanzwe ku wa 30 Ugushyingo 2023, bitangirwa i Londres mu Bwongereza hashimirwa ibigo by’imari byo mu bihugu 140 byabaye indashyikirwa mu kwegereza abaturage serivisi z’imari ku buryo bworoshye ndetse budahenze.
Ni ibihembo The Banker imaze imyaka 97 itegura aho yita ku bintu byinshi bitandukanye, nka serivisi banki itanga, uko zigera ku bakiliya bayo, udushya yibandaho n’ibindi bituma urwego rw’imari rutera imbere mu gihugu ikoreramo.
Iki gihembo BK yakiriye gishimangira umuhati n’udushya irangamiye mu kugeza serivisi z’imari ku bazikeneye no guhindura uru rwego mu buryo bugezweho ikoranabuhanga ritirengagijwe.
Ni igihembo gikurikira ikindi BK iherutse guhabwa mu bihembo byiswe ‘Global Finance Award’ gitegurwa n’ikigo gikora ku nkuru z’ubukungu Mpuzamahanga, Global Finance Awards, igihembo BK imaze kwegukana inshuro eshatu zikurikiranya.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko ari ishema kuri iki kigo cy’imari ryo kuba banki yahize izindi mu 2023, agaragaza ko iki gihembo gishimangira umuhati wabo wo gutanga serivisi z’imari zinoze ndetse kuri bose ntawe uhejwe.
Ati “Ibyo bihembo bidutera imbaraga bigatuma dukomeza gahunda twiyemeje yo gutanga serivisi zinoze ariko zibanda cyane ku guhanga udushya. Ndashimira abakiliya bacu, abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo tugere kuri iyi ntambwe.”
Bimwe mu byatumye BK yegukana iki gihembo kiba gihatanirwa n’abatari bake, birimo uburyo bwo guteza imbere ikoranabuhanga bufasha umukiliya gukoresha BK App abyikoreye, gufasha abadasanzwe ari abakiliya ba BK gufunguza konti y’ikoranabuhanga n’ibindi.
Iyi banki kandi ikomeje kwigaragaza mu kwinjira mu byiciro bidakunze kwitabirwa n’ibindi bigo by’imari nk’ubuhinzi n’ibindi ariko bikajyana no guteza imbere ibyiciro bidasanzwe nk’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, aho bahabwa inguzanyo bitanasanye n’ingwate.
Mu guteza imbere ubuhinzi nka rumwe mu rwego rutunze Abanyarwanda benshi cyane, BK iherutse gutangaza ko igiye gushora miliyoni 150 z’amadolari mu bihinzi n’ubworozi, muri gahunda yayo y’imyaka itanu yo kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!