Uru ruganda rwasuwe ku itariki 15 Werurwe 2024 aho ruherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ni uruganda rudoda imyenda inyuranye ndetse n’inkweto. Rufite abakozi barenga 300 biganjemo abagore n’urubyiruko.
Ni rumwe mu bigo by’ubucuruzi buciriritse birenga 300 byahawe inguzanyo binyuze mu masezerano ya EIB na BK, yo guha inguzanyo imishinga y’ubucuruzi mito n’iciriritse igitera imbere, iha akazi abagore kandi ifitiye akamaro umuryango mugari.
Aya masezerano izi banki zari zarasinyanye, muri iki cyumweru yiyongeyeho andi y’ishoramari rya miliyoni 100 z’Amayero (arenga miliyari 140 Frw) azafasha BK gutanga inguzanyo by’umwihariko ku mishinga y’ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Umuyobozi w’Ikigo cya BK gitera inkunga Ubucuruzi Buto n’Ubuciriritse (SMEs), Mukunzi Darius, yavuze ko uru ruganda rwasuwe mu rwego rwo kureba uburyo rwafashijwe kwaguka n’inguzanyo rwahawe binyuze muri ayo masezerano EIB na BK byagiranye.
Yagize ati “Twasuye uru ruganda kugira ngo turebe uburyo rwateye imbere rubikesha inguzanyo ya EIB. Rwatangiye rukoresha abakozi babiri ariko ubu rugize abarenga 300. Ubu ni ubufatanye bw’ingirakaro kuri twe kandi tugamije gukomeza gukorana na EIB mu kurushaho kugira uruhare mu guhindura umuryango nyarwanda.”
Mukunzi yongeyeho ko ubu bufatanye BK ifitanye na EIB bufasha cyane ba nyiri ibigo bito n’ibiciriritse bari basanzwe bagorwa no kubona inguzanyo y’igihe kirekire ibafasha kwagura ibyo bakora ariko bishyura buhoro buhoro.
Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu batangije Kigali Designers and Outfitters, Murebwa B. Chantal, yavuze ko inguzanyo uru ruganda rwahawe na BK yarufashije kugura ibikoresho bigezweho ndetse no guhugura abakozi bagira ubumenyi bukenewe.
Murebwa yavuze kandi uru ruganda ko ruhagaze neza kuko kuri ubu rugiye kwimukira mu cyanya cy’inganda i Masoro, aho ruzabasha gukorera rwisanzuye nk’izindi.
Yavuze ko kandi rumaze guha akazi abagera kuri 350, barimo abagore 70% ndetse bamwe bakaba bagenda baba ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo cyangwa bakagira indi mishinga ku ruhande ibateza imbere.
Visi Perezida wa EIB, Thomas Ostros, yavuze ko imwe mu mpamvu z’ingezi ubuyubozi bw’iyi banki buri mu Rwanda ari isinywa ry’amaserano na BK y’ishoramari rya miliyoni 100 z’Amayero agamije gushyigikira ubuhinzi bwihanganira ihandagurika ry’ikirere. Gusa yavuze ko amaserano yandi iyi banki yari yasinyanye na BK atandukanye n’amashya yasinywe muri iki cyumweru.
Ati “Amasezerano yabanje yari yagutse ariko ubu aya masezerano mashya ya miliyoni 100 z’Amayero arareba cyane cyane urwego rw’ubuhinzi kuko dutekereza ko ari byo bifite akamaro haba mu kongera umusaruro ndetse n’ishoramari rizamura cyane iterambere.”
Yakomeje ati “Ubu twongeyemo na serivise z’ubujyanama tuzajya tubaha kugira ngo bahuze serivise z’imari no kubungabunga ibidukikije. Icyo ni icyerekezo cy’ibihugu byose harimo n’u Rwanda ko serivise z’imari zishingira ku kubungabunga ibidukikije kandi hakongerwa ishoramari mu kwita ku ihindagurika ry’ibihe”.
Ubufatanye bwa BK na EIB bumaze hafi imyaka 25, aho muri icyo gihe iyi banki yahaye BK miliyari 111 z’Amayero, na yo iziha abakiliya bayo nk’inguzanyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!