00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na Banki y’Ishoramari y’u Burayi byemeranyije ishoramari rya miliyari 140 Frw ryo guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 March 2024 saa 04:45
Yasuwe :

Banki ya Kigali (BK) na Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB), byashyize umukono ku masezerano y’umushinga w’ishoramari rya miliyoni 100 z’Amayero (arenga miliyari 140 Frw) azafasha BK gutanga inguzanyo zifasha mu kwimakaza ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Hasinywe amasezerano kandi ajyanye n’ubufatanye mu bya tekiniki afasha mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, nta ruhande ruhejwe.

Ni umushinga uri mu murongo wa gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, izwi nka Global Gateway Initiative, yuzuzanya n’indi y’u Burayi yo guteza imbere ubuhinzi budaheza mu Rwanda, ibituma EU ibarura miliyoni 384 z’Amayero (arenga miliyari 493 Frw) imaze gushora mu buhinzi bw’u Rwanda.

Global Gateway Initiative ni gahunda EU yamuritswe mu Ukuboza 2021 yo gushora imari mu mishinga itandukanye cyane cyane mu kubaka ibikorwaremezo binyuze mu bufatanye bwayo n’ibihugu bya Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.

Ni ishoramari rya mbere rinini EIB ishoye mu mishinga y’abikorera mu Rwanda, ibizafasha abafite iy’ubuhinzi mito, iciriritse n’iminini gukomeza kuzamuka ari ko mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Ni amasezerano ari mu murongo w’imyanzuro y’Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP28, iherutse kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yagarukaga ku guteza imbere uburyo ubuhinzi n’ubworozi bwakorwa ariko habungabunzwe ibidukikije.

Izafasha gukemura ibibazo by’abafite imishinga bagorwaga no kubona inguzanyo z’igihe kirekire, iri shoramari rikazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na EU cyane ko na yo iri gufasha imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Rizafasha kandi kuziba icyuho cy’abagore batagerwaho na serivisi z’imari ugereranyije n’abagabo mu Rwanda, hashakwa uburyo umubare w’abagore bazitabira wazamuka.

EIB igaragaza ko mu Rwanda abagabo bihariye 74,5% by’inguzanyo zihabwa abahinzi mu gihe 25,5% by’inguzanyo z’ubuhinzi ari zo zihabwa abagore.

Kugira ngo icyo cyuho kizibwe, biteganyijwe ko 30% by’iryo shoramari ryose bizaharirwa gufasha abagore bakabona amafaranga abafasha guteza imbere imishinga yabo y’ubuhinzi.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko ubu bufatanye ari ngenzi cyane mu kugera ku rundi rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda butajegajega, ndetse bukagaragaza intego banki ayoboye yihaye mu guteza imbere ubukungu buhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ati “Tuzafatanyiriza hamwe mu kugera ku mpinduka zigamije kugira ejo hazaza habungabunga ibidukikije bikagabanya iyangirika ry’ikirere. Ni ubufatanye burenze ku gushora imari ahubwo bugaragaza intumbero dufite y’ejo hazaza harangwa n’ubukungu butangiza.”

Visi Perezida wa EIB, Thomas Ostros, yavuze ko nubwo iri shoramari ari ryo rinini EIB ishoye mu bikorera mu Rwanda, BK na EIB atari ubwa mbere zikoranye kuko ubufatanye bumaze hafi imyaka 25, aho muri icyo gihe iyi banki yahaye BK miliyari 111 z’Amayero, na yo ikaziha abakiliya bayo nk’inguzanyo.

Yavuze ko EIB imaze gushora arenga miliyari 3,2 z’Amayero muri Afurika arimo miliyari 1,1 z’Amayero iyi banki yashoye mu mishinga yatangijwe n’abikorera, n’u Rwanda rurimo.

Yavuze ko gushyigikira mu buryo bw’amafaranga imishinga nk’iyi bigira uruhare mu guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko rw’Abanyarwanda buri mwaka, akagaragaza ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere imishinga mito n’iciriritse yiharira kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’igihugu.

Ati “Ni yo mpamvu intego ya EIB ari ugushora imari mu nzego zifite ubushobozi bwo guhanga imirimo myinshi ku batabasha kubona akazi. Twifashishije ubunararibonye dufite tuzanafasha Banki ya Kigali mu guhangana n’ingorane zaterwa n’ihindagurika ry’ibihe tubereke n’uko bateza imbere imishinga irirwanya.”

Ostros yerekanye ko mu myaka irenga 10 ishize EIB yasinyanye amasezerano y’ishoramari n’ibigo by’abikorera bitandukanye mu Rwanda, aifite agaciro ka miliyoni 225 z’Amayero.

Ambasaderi wa EU mu Rwanda yavuze ko batangiriye kuri miliyoni 60 z’Amayero mu guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, akavuga ko kuba bageze kuri miliyoni 384 z’Amayelo ari intambwe ikomeye, akizeza ko bazakomeza kuyongera, ariko umugore adasinzwe inyuma.

Mu gukomeza kuzamura uruhare ubuhinzi bugira ku musaruro mbumbe w’igihugu, BK mu mwaka ushize yatangije umushinga wiswe ‘Rwanda Kungahara Wagura Amasoko’ w’imyaka itanu, yashoyemo akayabo ka miliyoni 150$.

Ni akayabo kazakoreshwa mu gutanga inguzanyo zitagira ingwate, ku bari mu rwego rw’ubuhinzi n’abongerera agaciro umusaruro ubukomokaho, urimo n’uw’ibyoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, imboga n’imbuto.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi yerekanye ko banki ayoboye yiyemeje guteza imbere ubuhinzi kugira ngo uruhare bugira ku musaruro mbumbe w'igihugu rukomeze gutumbagira
Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w’Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, Visi Perezida wa EIB, Thomas Ostros, Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi ndetse n'Umuyobozi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe guteza imbere serivisi z'imari, Herbert Asiimwe
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagaragaje ko barajwe ishinga no guteza imbere abari mu buhinzi ariko abagore na bo baburimo bakitabwaho cyane
Visi Perezida wa EIB, Thomas Ostros yavuze ko mu myaka igera ku 10 ishize bamaze gushora imari mu mishinga y'abikorera bo mu Rwanda, ingana na miliyoni 225 z'Amayero
Umuyobozi Ushinzwe guteza imbere urwego rw'imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Herbert Asiimwe yerekanye ko EU itahwemye guteza imbere imishinga itandukanye mu Rwanda, haba mu buzima, ubuhinzi n'izindi nzego
Umuhango wo gutangiza ishoramari rya miliyari 140 Frw mu buhinzi bikozwe na EIB na BK witabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi
Abayobozi batandukanye barebwa n'ishoramari BK na EIB byatangije mu buhinzi bashyize umukono ku masezerano ayashimangira
Buri ruhande rwasinye amasezerano arureba azafasha guteza imbere ubuhinzi bw'u Rwanda

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .