Iri shami ryafunguwe ni iriri mu mujyi hagati mu nyubako y’isoko rya Musanze rizwi nka Goico, aho yigeze gukorera ari hato ariko hakaza kwagurwa ndetse hakanavugururwa hagashyirwamo serivisi zitandukanye zigenerwa abakiliya kandi bisanzuye.
Bamwe mu bakiliya ba BK bishimira ibyo bagezeho mu mikoranire y’abo ndetse bakifuza ko byarushaho kunozwa kuko ubu bakeneye kwagura ishoramari ryabo.
Umuyobozi Mukuru wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, yavuze ko kuba mu 1995 yatangira gukorana na BK yamubereye iyo kwizerwa kandi ko yamushyigikiye mu rugendo rw’iterambere rye nawe agahitamo guteza imbere uburezi bw’abana b’Igihugu.
Yagize ati “Twagiye dukorana mu bikorwa byo kunoza no kubaka ubushobozi bwa Wisdom School kugeza aho igeze aha ndetse turacyakorana. Icyo tubasaba, bareba uko tugabanyurizwa inyungu ku nguzanyo.”
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kuba baravuguruye iri shami rya Musanze ndetse bakegereza na serivisi nyinshi abakiliya, bizabafasha kurushaho gutanga serivisi neza.
Yagize ati “Ibi biri muri gahunda zacu zo gusura no kwegera abakiliya kandi mwabonye ko habayeho kuvugurura iri shami rya Musanze ndetse tukabongerera n’izindi serivisi. Turabashishikariza kurushaho kutugana kuko ubu hariho gahunda nyinshi n’amahirwe y’inguzanyo ku bahinzi n’aborozi turifuza gukorana nabo cyane."
Kubifuza ko mu Mujyi wa Musanze bakongererwa irindi shami ndetse n’igipimo cy’inyungu ku nguzanyo kikaba cyagabanywa, Dr Karusisi avuga ko ibyo byose bagiye kubyigaho bakareba niba byakorwa.
Ati" Abifuza ko hano muri Musanze hashyirwaho irindi shami, tugiye kubyigaho turebe icyakorwa. Hari n’icyifuzo cyatanzwe ko habaho kugabanya inyungu ku nguzanyo nacyo tugiye kukigaho kuko nka Wisdom School bakigaragaje, birumvikana ibyo bakora ntibigamije inyungu cyane ahubwo bateza imbere benshi. Abo ni abo kumvwa, bagashyigikirwa mu mikoranire."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yavuze ko batakwirengagiza uruhare BK igira mu iterambere rya Musanze, asaba abaturage kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe baba bahawe n’am banki kandi bakarushaho kuba inyangamugayo no kwizigamira.
Yagize ati"Muri aka Karere harimo amahirwe menshi haba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo kandi byose BK ibigiramo uruhare. Turahamagarira abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ibigo by’imari n’amabanki, bizigamire basaba inguzanyo ariko bakazicunga neza kugira ngo birinde ibihombo no kuba baterezwa cyamunara."
Banki ya Kigali, BK, igira serivisi zitandukanye zirimo kubitsa amafaranga no kuyabikura, kwiga no gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo, kugira inama abakiliya ku ishoramari, gutanga inguzanyo n’ibindi.
Kuri ubu icyo ishimirwa ni uruhare igira mu iterambere ry’abaturage harimo no kuzamura imibereho y’abo ndetse ikaba yaragize uruhare rukomeye mu ivugururwa ry’Umujyi wa Musanze, yorohereza ba rwiyemezamirimo bari bari kuvugurura inyubako zabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!