00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yamaze impungenge abinubiye igurwa rya Cogebanque na BPR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 February 2024 saa 09:32
Yasuwe :

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge z’uko banki zimwe zisigaye zihuza, avuga ko ari ibintu bisanzwe kandi ko haba hari gukorwa ubugenzuzi kugira ngo umukiliya atagerwaho na serivisi mbi ziturutse kuri uko kugurwa.

Mu minsi ishize, Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) yaguze imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), biza kurangira inayegukanye.

Hashize igihe gito, Equity Group Holdings Plc (EGH) yaguze burundu Cogebanque, yegukana bidasubirwaho imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%. Byahise bituma iyi banki iba iya kabiri nini mu gihugu inyuma ya BK.

Ubwo bugure, hari bamwe batangiye kubwibazaho, bavuga ko bushobora gutuma ihangana rigabanuka n’imitangira ya serivisi igacumbagira.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyo myumvire atari yo. Ati “Kumva ko iyo ufite banki nyinshi aribwo serivisi ziba nziza, ntabwo aribyo. Ahubwo ni ukureba imbaraga izo banki ziba zifite n’uko ziha serivisi abazigana.”

Yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rufite banki 11 unashyizemo Banki y’Amajyambere y’u Rwanda n’amabanki akora nk’amakoperative. Mu mibare, yagaragaje ko kuba KCB yaraguze BPR, na Equity Bank ikagura Cogebanque, bitagabanyije umubare wa konti.

Ati “Iyo banki ebyiri zishyize hamwe zikagira ingufu ndetse zikaba zashobora no gutanga inguzanyo nyinshi kurushaho, nta kibi tubonamo ku isoko. Ikibi ni uko haba banki nke cyane, bigasa n’aho zizajya zumvikana ku biciro, aho ni ho nkatwe nka Banki Nkuru ishinzwe kugenzura amabanki twabibona nk’ikibazo, ibyo ntiturabibona.”

Kwihuza kwa Equity Bank na Cogebanque byatumye umubare w’inguzanyo banki yashoboraga gutanga nawo uzamuka. Urugero nka Cogebanque yari iri kuri miliyari 10 Frw nk’amafaranga menshi ishobora gutanga, Equity yari kuri miliyari 14 Frw ni yo menshi yashoboraga gutanga icyarimwe.

Ubu ubushobozi bwa Equity Bank Rwanda bwahise buzamuka kuko ishobora gutanga miliyari 24 Frw.

Soraya yasobanuye ko BNR ikomeza kureba ko abakiliya batagirwaho ingaruka n’uko guhuzwa kw’amabanki kandi ko kuva mu minsi ishize, icyo kibazo ngo ntikiraboneka.

Ati “Ndagira ngo byumvikane neza, kuba banki igura indi ni ibintu bisanzwe no mu bucuruzi hari ibigo bihura bikaba binini, ikibi ni uko zagenda zigura izindi noneho ugasanga zabaye nke cyane nta hangana ziri hagati yazo cyangwa se zibangamira inyungu z’abakoresha serivisi z’imari.”

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko nta muntu ukwiriye kugira impungenge z'uko atazabona serivisi nziza bitewe n'igurwa ry'amabanki riri kuba muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .