Ibi Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yabitangaje ubwo yagezaga ubutumwa bwe ku bari bitabiriye ibirori byo gushima, byateguwe n’iyi banki.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatatu ku ya 14 Gashyantare 2024, bibera muri Kigali Convention Centre.
Abakiliya n’abakozi b’iyi banki, abafatanyabikorwa bayo, hamwe n’abandi batumirwa b’imena nibo bari babukereye. Ni ibirori byaranzwe no gushima Imana, kuganira ku mpande zose ndetse no gusangira hishimirwa ibimaze kugerwaho binyuze mu bufatanye bw’abantu batandukanye batuma ibikorwa bya BPR Bank Rwanda Plc, bikomeza.
Pst. Twagirayesu Patrick, wari uhagarariye abakiliya bose b’iyi banki, yagaragaje ko yanyuzwe n’igitekerezo cyo kubahuriza hamwe ngo bashime Imana n’abakiliya muri rusange kubera ubufatanye bwabo.
Ati “Gushima ni umuco mwiza. Hari ubwo abantu benshi batinya za banki ariko iragoboka kuko natwe iyi ya BPR hari igihe yigeze kutugoboka kandi biduteza imbere.”
Twagirayesu, yashimangiye ko abo mu miryango ishingiye ku myemerere nabo bakeneye kwitabwaho, hakagira serivisi za banki bashyirirwaho kuko nabo bakenera ibikorwaremezo birimo inyubako, ibikoresho, n’ibindi byunganira umurimo wo gutanga ubutumwa bwiza.
Muri ibi birori, Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, yavuze ko kuba iyi banki ikiriho kandi ikora neza, babikesha abakiliya bayo.
Yagaragaje ko kimwe mu byo bashyira imbere ari ugutega amatwi abaza bose babagana kugira ngo bumve icyo babatekerezaho, akaba ari imwe mu mpamvu zatumye hategurwa uyu munsi.
Ati “Nka banki turi mu rwego rwa serivisi, bivuze ko atari twe tubagenera ibyo mukeneye, ahubwo twe tuba tugomba kubatega amatwi mukatubwira icyo mushaka. Niyo mpamvu tubizeza ko bitarenze muri Werurwe uyu mwaka, muzaba mwabonye serivisi za banki zacu zireba imiryango ishingiye ku myemerere.”
Yagaragaje ko batabona iyi miryango nk’iciriritse, ahubwo bayibona nk’igira akamaro gakomeye mu guhanga imirimo, gutanga ubufasha butandukanye mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuzima n’izindi.
Pst. Hassan Kibirango, watanze ubutumwa yifashishije ijambo ry’Imana ryo muri Bibiliya, yagaragaje ko ubuyobozi bwiza burangwa n’ubunyangamugayo, bukaba icyizere mu bo buyoboye ndetse abantu bakaba babwishingikirizaho.
Yagaragaje kandi ko ashimira iyi banki kuko abakozi n’ubuyobozi bwayo burangwa nabyo, abihamirisha kuba harateguwe uyu munsi aho yavuze ko “Nta yindi banki irantumira mu gitaramo cyo gushima nk’iki, ubu icyizere nari mbafitiye cyiyongereye.”
BPR Bank Rwanda Plc ni imwe muri banki z’ubukombe mu Rwanda, aho ibarura abakiliya barenga ibihumbi 500 n’amashami 154 hirya no hino mu Rwanda. Mu 2022 yungutse, miliyari 32 Frw mbere yo kwishyura imisoro, aho urwo rwunguko rwazamuse ku gipimo cya 88% ugereranyije n’umwaka wa 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!