00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2023 urasiga Equity Bank na Cogebanque zibaye banki imwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 December 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Nyuma y’aho Equity Group Holdings PLC iguze imigabane ingana na 99,2610% ya Cogebanque yari ifitwe n’abanyamigabane barimo Guverinoma y’u Rwanda, zemerewe kwihuza zikaba banki imwe, aho bizashyirwa mu bikorwa guhera ku wa 31 Ukuboza 2023.

Equity Group Holdings PLC yaguze imigabane ya Cogebanque yari ifitwe na Guverinoma y’u Rwanda, RSSB, Sanlam Vie Plc, Judith Mugirasoni n’iy’abandi banyamigabane bato.

Iri gura rimaze kurangira, izi banki zamenyesheje inzego zibishinzwe, gahunda yo kwihuza zikaba imwe. Equity Group Holdings PLC isobanura ko iki gikorwa cyemejwe, ko ndetse uburenganzira bwo kwihuza bwatanzwe.

Iti “Kubyemererwa bigaragaza intambwe ikomeye itewe mu rugendo rwacu rwo guhuza imbaraga no kubaka ikigo gikomeye gihuriweho mu kwita cyita ku bakiliya. Uku kwihuza kuzashyirwa mu bikorwa ku wa 31 Ukuboza 2023.”

Itangazo rya Equity Group Holdings PLC ryizeza abakiliya n’abafatanyabikorwa ko yiteguye gukomeza gutanga serivisi nziza kandi ko ibyo bizakorwa ku buryo nta kibazo bazahura nacyo muri iyi minsi yo kwihuza.

Tariki 1 Ukuboza 2023 nibwo Equity Group Holdings Plc (EGH) yatangaje ko yamaze kugura burundu Cogebanque, yegukana bidasubirwaho imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%; nyuma y’aho ubwo bugure bwemejwe na Banki nkuru muri Kenya no mu Rwanda.

Kugeza mu mpera za 2022, Cogebanque yari banki ya gatanu mu gihugu ifite umutungo munini. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu n’aba-agent bagera kuri 600. Ifite ATM 36.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2022, umutungo wayo wanganaga na miliyari 47,35 Frw ndetse icyo gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 9,06 Frw.

Equity Bank Rwanda Plc ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc. Ni yo banki ya gatatu nini mu Rwanda mu mutungo, kugeza muri Nzeri 2023 yari ifite abakiliya 1.351.486. Ifite amashami 18, aba-agent 3880, ATM 23 n’abacurizi bakorana nayo 1.775.

Kugeza ku wa 30 Nzeri 2023, Umutungo wayo wose wanganaga na miliyari 682.9 Frw mu gihe inyungu yayo nyuma yo kwishyura imisoro yari miliyari 23,2 Frw.

Cogebanque yamaze kugurwa bidasubirwaho na Equity Group Holding Plc
Equity Bank Rwanda ni yo banki ya gatatu nini mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .