00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda Plc yinjiye mu bufatanye na BDF bwo kwishingira inguzanyo zihabwa imishinga mito n’iciriritse

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 January 2024 saa 04:30
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda Plc yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, azafasha iyo mishinga kubona ingwate ku nguzanyo zo guteza imbere ibikorwa byayo.

Imishinga izajya yishingirwa ingwate ku kigero cya 50% byayo ikenewe ku mishinga mito yujuje ibyangombwa, ndetse na 75% ku mishinga yo mu byiciro byihariye.

Ibi byiciro byihariye birimo abagore n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30, bikagaragazwa n’indangamuntu zabo, abafite ubumuga bafite icyemezo gitangwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Harimo kandi ibigo by’ishoramari n’amakoperative bidaheza abagore mu miyoborere yabyo, abahoze mu ngabo bafite icyemezo gitangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare.

Ibi byiciro bidasanzwe birimo n’abahoze ari abakozi ba leta bagasezererwa ku mpamvu zitandukanye bari ku rutonde rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, abandi bashobora gusabwa na BDF n’abandi.

Umuyobozi wa I&M Bank Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko banki inejejwe n’uko abacuruzi bato ndetse n’ibyiciro byihariye bitazongera kugorwa no kubona inguzanyo muri I&M Bank Rwanda Plc.

Ati “Muri I&M Bank twashyize ingufu mu guteza imbere abacuruzi bato muri serivisi zitandukanye twabazaniye. Ubu rero aya masezerano aje abyuzuza kuko tuziko basanzwe bagorwa no kubona ingwate.”

Kugira ngo ibigo by’ubucuruzi byemererwe iyi nguzanyo bigomba kubahiriza amabwiriza arimo kuba byanditse ndetse bikorera mu Rwanda no kuba biri muri gahunda ya leta yo guteza imbere ishoramari.

Ibi bigo kandi bigomba kugaragaza uko bizabyara inyungu, kuba bifite uburyo bwo kurengera ibidukikije ndetse imishinga y’abanyamahanga ariko yanditswe mu Rwanda na yo iremewe.

Umushinga uhabwa iyi nguzanyo kandi ugomba kuba ugaragaza amafaranga ukeneye mu gushyira mu bikorwa imirimo yawo, abakozi ufite, ndetse ufite uburyo uteza imbere abatuye hafi y’aho ukorera.

I&M Bank ikomeje guteza imbere gahunda zitandukanye zidaheza ab’imishinga mito n’iciriritse cyane ko igira uruhare runini mu iterambere ryayo.

Uretse gufasha iyo mishinga kubona ingwate zibahesha inguzanyo, iherutse gutangiza ubufatanye n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Old Mutual bugamije gufasha iyo mishinga mu kugira ubwishingizi bw’abakozi n’ubwishingizi bw’imitungo, ibikunze kugora imishinga iri muri iki cyiciro. I&M Bank kandi yamurikiye abakiliya bayo poromosiyo ya Agiserera na I&M Bank ifasha abacuruzi bato kwigurira ibinyabiziga bibafasha mu guteza imbere ubucuruzi babo.

Uku gutekereza serivisi zidaheza ni byo bituma ikomeza gutera imbere uko bwije n’uko bukeye aho mu Ugushyingo 2023 yatangaje ko mu mezi icyenda kuva muri Mutarama uyu mwaka, yungutse miliyari 10,9 Frw mbere yo kwishyura umusoro.

Kugeza uyu munsi BDF igagaragaza ko ifite arenga miliyari 30 Frw yo gufasha imishinga itandukanye kuzamuka, amafaranga atangwa mu buryo butandukanye.

Igaragaza ko muri Mutarama 2024 Banki y’Isi izayifasha kunoza neza indi gahunda nshya aho BDF izajya ikorana n’ikigo cy’imari kikayereka urwego gishaka ko yakwishingira, hagashyirwaho amabwiriza agomba gukurikizwa ubundi banki igahabwa amafaranga akenewe.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka (ibumoso) n'uwa I&M Bank kwishingira ingwate z'inguzanyo zihabwa imishinga mito n'iciriritse
BDF na I&M Bank byasinyanye amasezerano agamije gufasha imishinga mito n'iciriritse kugezwaho serivisi z'imari byuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .