00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yahuje imbaraga na Network International mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 March 2024 saa 12:21
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Network International, agamije guteza imbere uburyo bwo kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga iyi banki ikoresha.

Network International yasinyanye amasezerano na I&M Bank, ni ikigo cya mbere mu gutanga serivise zo kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga muri Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.

Gitanga izo serivise zo kwishyurana mu ikoranabuhanga ku mabanki, za leta, ibindi bigo bitanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, ibigo by’abikorera ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Network International igiye gufasha I&M Bank kwagura uburyo yari isanganywe bwo kwishyurana mu ikoranabuhanga ndetse no kurushaho kunoza izisanzweho.

Iki kigo cya Network International gikorera mu bihugu birenga 50 bya Afurika na Aziya, kizafasha I&M Bank kongera umutekano muri serivise iyi Banki zikoranabuhanga ndetse no kurushaho kunoza uburyo ikoranabuhanga iyi banki yari isanzwe ikoresha ryubatse.

Ubu bufatanye kandi buzafasha I&M Bank kubona uburyo bunyuranye bwo kwishyurana harimo n’ubwo gukoresha no kugenzura amakarita ya Credit na Prepaid.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin yavuze ko ubu bufatanye bugiye gufasha iyi banki kwihutisha serivise z’imari zinyuze mu ikoranabuhanga.

Ati “Ubufatanye bwacu na Network International busobanuye ikintu gikomeye mu kongera imbaraga zacu ndetse no kwimakaza gutanga serivisi zihuta zikoresheje ikoranabuhanga. Bwuzuza kandi icyifuzo cyacu cyo kurushaho kwegereza abaturage benshi serivise z’imari”.

Mutimura yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzafasha mu guhaza ibyifuzo by’abakiliya.

Ati “Ubufatanye bwacu n’ikigo cya mbere ku isoko nka Network International buzadushoboza gufasha Abanyarwanda bafitiye inyota uburyo bushya bwo gutanga serivise z’ikoranabuhanga rihamye mu mabanki buhaza ibyifuzo byabo, butekanye kandi bishimiye nk’abakiliya”.

Umuyobozi Mukuru wa Network International, Dr. Reda Helal yavuze ko ubu bufatanye buzorohereza Abanyarwanda batari basanzwe bakorana n’amabanki.

Yagize ati “Twishimiye gukorana na I&M Bank mu kongera inyungu ziri muri serivisi z’imari z’ikoranabuhanga zoroshya ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko abadakorana na banki”.

Yakomeje ati “Dufunguye amarembo mu gushyigikira umuhate wa I&M Bank wo kuba ku isonga mu kwita ku bakiliya binyuze mu guhanga udushya, imikorere inoze ndetse n’umusanzu wacu mu cyerekezo cy’u Rwanda cyo kugeza serivise z’imari kuri bose”.

I&M Bank Rwanda ikorera mu gihugu kuva mu 1963. Itanga serivise z’imari ku bantu ku giti cyabo, inzego ndetse n’ibigo bitandukanye. Kuva mu 2017 iyi banki yagiye ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Ifite amashami no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania ndetse no mu Birwa bya Maurice aho yose abarizwa mu kigo cya I&M Group Plc.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Mutimura Benjamin na Dr Reda Helal uyobora Network International basinya amasezerano
Impande zombi ziyemeje gukomeza gufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye no kwishyurana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .