00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yinjiye mu bufatanye na Ambasade ya Suède bwo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 January 2024 saa 12:03
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank Rwanda Plc, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Ambasade ya Suède mu Rwanda, agamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’imibanire muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Martina Fors Mohlin, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco.

Binyuze muri ubu bufatanye, hazashyirwaho uburyo bwo kwishingira abakora muri uru rwego rw’imishinga mito n’iciciriritse, hagamijwe kubashishikariza serivisi z’imari zirimo no kuguza.

Muri ayo masezerano hashyizwemo arenga miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika, azagurizwa abakiliya bujuje ibisabwa akanafasha abakora ishoramari rito kutagira imbogamizi zijyanye no gusabwa ingwate.

Ikigo cy’Igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) kizakorana bya hafi na I&M Bank Rwanda, muri ubu bufatanye mu gutanga ubufasha mu bya tekinike.

Kugira ngo umushinga ube wemerewe guhabwa inguzanyo, ugomba kuba ugaragaza icyizere mu byo guhanga akazi, kuba utanga amahirwe ku bagore n’urubyiruko, wanditswe kandi unakorera mu Rwanda no kuba umaze byibura imyaka ibiri ukora neza.

Imishinga izashyirwa imbere muri ubu bufatanye ni igira uruhare mu guhanga akazi no kubungabunga ibidukikije, ubuhinzi n’ishoramari ribushamikiyeho, ibungabunga ibidukikije, inganda, ubwikorezi, ikoranabuhanga, abohereza mu mahanga, ubukerarugendo no kwakira abantu, ingufu zisubira n’abakora ishoramari mu bukungu bwisubira.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yashimye ubu bufatanye agaragaza ko ubu bufatanye bugamije gukemura imbogamizi zikigaragara mu bakora ishoramari ry’imishinga mito n’iciriritse.

Ati “Ubu bufatanye na Ambasade ya Suède bugaragaza ubushake bwacu bwo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda. Binyuze mu gutanga inguzanyo muri uru rwego, tugamije gukemura imbogamizi bahura nazo by’umwihariko mu bijyanye no kubona ingwate no kububakira ubushobozi bwo gutanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imikoranire muri Ambasade ya Suède, Martina Fors Mohlin, yagaragaje ko Guverinoma ya Suède yiyemeje gufasha imishinga igira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu.

Ati “Ubufatanye bwacu na I&M Bank bujyana n’intego yacu yo guteza imbere iterambere rirambye kandi ridaheza mu Rwanda. Binyuze mu kwishingira abakora ishoramari rito, turaharanira kugira uruhare rwiza m’uguhanga akazi, uburinganire no kwihangira imirimo mu rubyiruko.”

Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco yashimye ubu bufatanye, ashimangira ko ari kimwe mu bya mbere bikozwe bigamije impinduka nziza ku mukiliya mu gukemura ibibazo by’ingwate bikunze kugirwa n’urubyiruko n’abagore bakora ishoramari by’umwihariko abo mu bice by’ibyaro.

Uyu mushinga uje usanga indi I&M Bank Rwanda isanzwe ikora igamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, aho iheruka gutangiza ubufatanye na Old Mutual, bugamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona ubwishingizi ndetse n’ubukangurambaga bwiswe Agiserera bufasha ibyo bigo kwigurira imidoka zo gukoresha mu bucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yashimye ubu bufatanye agaragaza ko bugamije gukemura imbogamizi zikigaragara mu bakora ishoramari ry’imishinga mito n’iciriritse
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco yashimye ubu bufatanye
Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imikoranire muri Ambasade ya Suède, Martina Fors Mohlin, yagaragaje ko Guverinoma ya Suède yiyemeje gufasha imishinga igira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .