00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Bank Rwanda Plc yishyuriye mituweli abaturage 300 biganjemo abangavu babyaye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 6 March 2024 saa 01:14
Yasuwe :

NCBA Bank Rwanda Plc yishyuriye Mituweli abaturage biganjemo ababyaye bakiri abangavu, abagore babyaye batabana n’abagabo babo, abafite ubumuga n’abo mu miryango yabo bagera kuri 300, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere bafite ubuzima buzira umuze.

Ni igikorwa cy’ubugiraneza iyi banki yakoze mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange hizihizwa ukwezi kwahariwe umugore, ukwezi gufite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere abari n’abategarugori nta n’umwe usigaye.

Imiryango yafashijwe ni iyo mu Karere ka Musanze mu mirenge ya Cyuve n’iya Muhoza, mu buryo bwo kwereka aba bantu ko nubwo bahuye n’ibibazo bitandukanye atari ho ubuzima burangirira, ko bakomeza kwiteza imbere, ariko bagafasha n’abandi kwirinda kugwa mu bishuko.

Ni inkunga iyi banki yatanze ibinyujije mu kigo cy’Umuryango nterankunga wa Certa Foundation gikorana n’abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina babakorera ubuvugizi, kikanabafasha no kubona ubutabera bunoze (Centre for Justice and Advocacy).

Umuyobozi wa NCBA Bank Rwanda Plc, Lina Higiro yavuze ko iyi banki ayoboye yihaye intego yo guteza imbere abagore no kwimakaza imirimo idaheza cyane ko na bo bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Gukuraho imbogamizi abagore n’abakobwa bahura na zo ni imwe mu ntego nyamukuru twiyemeje muri NCBA. Kugira ubuzima buzira umuze ni imwe mu nkingi zizadufasha kugera kuri iyo ntego.”

Umuyobozi wa Certa Foundation, Florida Kabasinga, yashimiye NCBA Bank Plc kuri iyi nkunga yatanze avuga ko “izagira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima bwabo haba kuri bo, abana babo n’imiryango yabo.”

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kudaheza ni imwe mu ntego iyi banki yimakaje rugikubita, ibintu ivuga ko bifite uruhare runini mu iterambere ryayo.

Kugeza ubu iyi banki iha abakozi bayo ubwisanzure, bagakora mu buryo butuma batinuba ndetse rimwe mu cyumweru bagahabwa amahirwe yo gukorera mu rugo aho baba bakora ariko bari kwita ku bo mu miryango yabo byoroshye.

NCBA Bank Rwanda Plc kandi yashyizeho icyumba cy’umugore ku cyicaro cyayo no ku mashami mashya iherutse gufungura mu gihugu, intego ikaba ko icyo cyumba kizashyirwa ku mashami yayo yose.

Iyi banki yashyizeho uburyo bworohereza abagabo, ikiruhuko bagenerwaga mu gihe abagore babo babyaye kiva ku minsi itanu kigera ku minsi 14 ndetse umuntu ashobora gufata uko ashaha kugera mu mezi atandatu.

Ni ukuvuga ngo niba wemerewe iminsi 14, ushobora gufata itatu muri uku kwezi, ugafata indi mu kundi, bipfa kuba bitarenze amezi atandatu.

Iyi banki kandi yashyizeho gahunda zifasha abakozi kwiteza imbere haba mu mibereho yabo ya buri munsi isanzwe ndetse no mu buryo bw’umwuga, gahunda zashyiriweho abakozi bose aho iy’abagabo yiswe ‘Men’tors’ iy’abagore ikitwa ‘Women in NCBA Rwanda: WINRs’.

NCBA Bank Rwanda Plc ni imwe mu ziba muri gahunda izwi nka ‘Toastmasters Club’, igamije gutegura abayobozi b’ejo hazaza.

Ni gahunda ziyongera ku zindi zirimo n’itsinda ryo gusoma ibitabo, aho buri mezi atatu hahamagarwa umwanditsi w’Umunyarwanda akabasangiza ibiri mu gitabo yanditse.

Kugeza uyu munsi hamaze gutumirwa abanditsi 22 kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2021 ndetse ibitabo 22 byamaze gusomwa.

Uku gudaheza buri wese byatumye NCBA Bank Rwanda Plc iba imwe muri banki zo mu Rwanda zateye imbere mu buryo budasanzwe kaba ku mari shingiro, ku kwimakaza ikoranabuhanga, gukorana n’ibigo binini no gutanga serivisi zidasanzwe.

Kugeza uyu munsi NCBA Bank Rwanda iha serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga ku Banyarwanda barenga miliyoni 4,2 aho 60% byabo ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35 ndetse 41% bakaba abagore.

Kugeza muri Nzeri 2023, NCBA Bank Rwanda yungutse miliyari 6,8 Frw bingana n’inyungu ya 130% ugeranyije na miliyari 3Frw iyi banki yari yabonye mu mwaka wabanje.

Iyi nyungu yagizwemo uruhare n’ababitsa muri iyi banki, aho babikije arenga miliyari 141 Frw avuye kuri miliyari 76 Frw mu 2022, inyongera ya 85%.

Inguzanyo zahawe abakiliya zageze kuri miliyari 111 Frw zivuye kuri miliyari 82 Fw mu 2022, bigira uruhare mu kuzamura imari ya banki ya miliyari 194 Frw.

NCBA Bank Plc ni imwe mu bigo bigize NCBA Group ifite amashami arenga 100 mu Rwanda, Uganda, Tanzanie, Côte d’Ivoire na Kenya, iki kigo kikabarura abakiliya barenga miliyoni 60 muri Afurika yose.

NCBA Bank Rwanda yashyikirije Umuryango Certa Foundation ufasha abagizweho ingaruka z'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inkunga izafasha abantu 300 kwishyura Mituweli
NCBA Rwanda yishyuriye abantu 300 Mituweli biganjemo ababyaye ariko batabana n'abagabo, ababyeyi bakiri abangavu n'abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .