00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Unguka Bank iherutse kwihuza na LOLC Holdings PLC yahinduye izina

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 February 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Unguka Bank yatangaje ko yahinduye izina, nyuma yo kugurisha imwe mu migabane yayo ku kigo cy’ishoramari cya LOLC Holdings PLC.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko iki kigo cy’ishoramari cyaguze imigabane igera kuri 90% muri Unguka Bank. Byatumye ihindura izina yitwa LOLC Unguka Finance PLC.

Usibye guhindura izina, iki kigo cy’imari cyamaze kuba rimwe mu mashami y’ikigo mpuzamahanga cya LOLC Group gifite ishoramari n’ubunararibonye mu bijyanye n’imari mu bihugu bitandukanye.

Ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari bwatangaje ko abakiliya bacyo badakwiriye guterwa impungenge n’ubu bugure kuko kizarushaho kwimakaza imikorere ijyanye n’igihe muri serivise z’imari mu Rwanda.

Bukomeza buvuga ko LOLC Holdings PLC izanye imbaraga nshya zishingiye ku buryo Unguka Bank yari isanzwe ikora mu gutanga serivisi nziza, bikaba bigiye kwiyongeraho imbaraga n’ubunararibonye mpuzamahanga bw’uyu munyamigabane mushya.

Muri izi mpinduka, LOLC Unguka Finance PLC yongeye gusezeranya ko izarushaho guteza imbere no guhanga udushya muri serivisi z’imari mu Rwanda.

LOLC Holdings PLC, ni ikigo mpuzamahanga gikomeje kwagura ishoramari ryacyo muri Aziya, Afurika, na Australia. Cyitezweho kuzana impinduka zishingiye ku bunararibonye muri LOLC Unguka Finance PLC.

Gikorera mu bihugu 21, harimo ibigera 11 bya Afurika. Kugeza muri Werurwe 2023 iki kigo cyari gifite umutungo ubarirwa muri miliyari $4.8.

Unguka Bank PLC yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2005, itangijywe n’abanyamigabane b’Abanyarwanda 214 kuri ubu ikaba ifite imari shingiro y’asaga miliyari 5.1Frw. Nko mu 2022, Unguka Bank yungutse agera kuri miliyoni 728Frw.

LOLC Unguka Finance PLC itangiranye na serivisi zidasanzwe yageneye abakiliya bayo zirimo inguzanyo nshya zifasha abakiliya kwigurira imodoka (Tunga Iyawe) cyangwa bakabona izindi nguzanyo batanze ingwate y’imodoka gusa (TEBUKA), ndetse n’izindi zizabageraho vuba zirimo n’uburyo bugezweho bwa serivisi z’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .