00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufaransa Gilbert Tagne ari kubaka uruganda rukora amavuta y’umusatsi mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 4 December 2021 saa 12:00
Yasuwe :

Gilbert Tagne, Umufaransa ufite inkomoko muri Cameroun afite sositeye ikora ubwoko butandukanye bw’amavuta by’umwihariko akoreshwa mu gutunganya umusatsi yise Laura SIM’S-Paris. Agiye gufungura uruganda rukora ayo mavuta ku mugabane wa Afurika ruzaba ruherereye mu Rwanda.

Hamaze kugurwa ikibanza aho uruganda ruzubakwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, bikaba byiteguwe ko mu minsi ya vuba ruzaba rwatangiye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gilbert Tagne, yavuze ko Mbere atari azi u Rwanda neza. Ubwo yashakaga gushora imari muri Afurika, nibwo yohereje umuntu kumurebera kimwe mu bihugu yazakoreramo.

Ati “Ageze mu Rwanda yarampamagaye kuri Telefone arambwira ati ntacyo nshaka kukubwira ngwino utangire kugirana ibiganiro n’abo ushaka gukorana nabo, nta handi ni mu Rwanda.”

Tagne amaze kugera mu Rwanda, yanyuzwe n’uburyo yarusanze. Ati “amasaziro yanjye ndabona ari mu Rwanda. Nakunze u Rwanda by’umwihariko bitewe cyane n’ibyo rumaze kugeraho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.”

Yongeyeho ati “Nakunze kiriya gihugu, ni igihugu cyiza. Ndashimira Perezida kubera akazi kadasanzwe yakoze muri kiriya gihugu. Uyu munsi niyumva nk’umwe mu bana b’u Rwanda. Ni igihugu gifite indangagaciro zihwanye n’izo ngenderaho, ku buryo uyu munsi nifata nk’Umunyarwanda.”

Mu myaka ibiri ishize nibwo Tagne yaje kureba u Rwanda no kumenya ibyo abaturage baho bakunda by’umwihariko mu bijyanye n’amavuta aha ubwiza no kunoga k’umusatsi.

Tagne ubwo yari mu Rwanda yazanye bumwe mu bwoko bw’amavuta bakora mu Bufaransa, ayaha bamwe mu batunganya imisatsi muri Kigali kugira ngo bayakoreshe bababwire uko bayabona n’uko abo bayasize bayakiriye.

Ati “Uyu munsi abantu benshi bategereje ibicuruzwa byacu. Hari umwe mu batunganya imisatsi bakomeye cyane mu gihugu witwa John twavuganye amaze kugerageza ibicuruzwa byacu , aravuga ati ‘imyaka 20 maze mu byo gutunganya imisatsi, nta kindi gihe nigeze mbona amavuta nk’aya’.”

Yongeyeho ati “turifuza ko mbere y’uko umwaka urangira, tuzaba twashatse ahantu mu Rwanda dushyira ibicuruzwa byacu ku buryo Abanyarwanda batangira kubibona biboroheye mu gihe tugitegereje uruganda.”

Hatagize igihinduka, kumurika iki gikorwa bwa mbere bikazaba tariki ya 15 Ukuboza muri Kigali.

Ubusanzwe sosiyete ya Tagne ikora amavuta y’umusatsi aberanye cyane n’imisatsi y’abagore n’abakobwa b’abirabura, imvange (Metisse), abarabukazi n’abandi.

Tagne yavuze ko bashaka kwagura amarembo bagakora amavuta aberanye n’imisatsi iyo ariyo yose ku Isi, ku buryo ufite ikibazo cy’umusatsi wese ariho azajya akibariza.

Ati “Ndashaka gukora ibintu bigari bizatanga ibisubizo ku bibazo by’umusatsi muri rusange, ntitaye ku nkomoko y’uruhu rw’umuntu. Ntabwo nshaka kwifungirana ngo nkorera bamwe abandi mbareke .”

Tagne yakomeje agira ati “Umwihariko w’ibicuruzwa bya CEDA ni uko mbere yo kubishyira ku isoko tubanza kubikorera igeragezwa muri laboratoire yacu, kandi ibyo ducuruza ni ubwoko twikorera twebwe ubwacu kandi abakiliya dufite n’inzu zizwi zibicuruza barishimye.”

Ubwo bunararibonye mu gukora amavuta y’umusatsi n’ikoranabuhanga byifashishwa mu kuyakora, nibyo Tagne avuga ko bashaka kuzana mu Rwanda ku buryo ibizajya bikorerwa mu Rwanda bizaba bifite umwimerere nk’ibyo bakorera mu Bufaransa.

Ati “Icy’ingenzi kuri twe ni ukohereza hanze byinshi ariko byakorewe mu Rwanda. Turashaka ko Umunyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi uzagura ibicuruzwa byacu akabigurira mu Rwanda, azatwara igicuruzwa gifite ireme nk’igikorerwa mu Bufaransa. Nibyo dushaka kuko twe ikidutandukanya n’abandi ducuruza bimwe, ni uko umukiliya abona ako kanya inyungu y’icyo yaguze.”

Yakomeje agira ati “Intego yacu ni ugukora ibicuruzwa bifite ireme ryo hejuru nk’ibyo mu Burayi.” Kandi byakorewe mu Rwanda nje gukora icyo bita Made in Rwanda de la Cosmétique

Kubyaza umusaruro avoka zo mu Rwanda

Tagne yavuze ko ikindi yatejereje kandi hasigaye gusa gusinya amasezerano y’imikiranire n’abahinzi ba avoka mu karere ka Huye, biyemeje guhinga avoka z’umwimerere kandi zigezweho.

Ati hateganyijwe kuvanamo umusaruro w’ amavuta no mu gukora ibindi bicuruzwa mu nganda z’i Burayi.

Ati “Tugiye gushinga Koperative n’abahinzi b’i Huye, hasigaye gusinya nabo ku buryo bagira ubushobozi bwo guhinga mu buryo karemano kuko twe dushaka gukora amavuta avuye muri avoka ariko z’umwimerere. Tunazifashisha mu bicuruzwa byacu nko muri shampooing ariko tunayabona nk’ikindi gicuruzwa cyabyazwa umusaruro mu nganda zo mu Burayi.”

Gilbert Tagne avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza biteze kwagukiramo, bagafasha igihugu kongera ibyoherezwa mu mahanga ari nako bafasha abaturage kubona amavuta meza afite umwimerere n’umwihariko.

Sosiyete ya Tagne yashinzwe mu 2003, kuri ubu ifite abakozi b’inzobere 23 kandi yizeye ko mu gihe cya vuba bazaba biyongereye.

Gilbert Tagne atambagiza umunyamakuru mu ruganda rwe ruherereye mu Bufaransa
Gilbert Tagne yavuze ko asigaye yiyumva nk'Umunyarwanda kubera uburyo yarukunze
Mu minsi mike amavuta Laura SIM’S-Paris azaba yageze ku isoko ryo mu Rwanda
Uruganda rwa Tagne rufite laboratoire igezweho ifasha gusuzuma amavuta atazateza ikibazo abazayakoresha
Umwihariko w'amavuta akorwa n'uruganda rwa Tagne ni uko abanza gukorerwa amagerageza ahagije mbere yo kuyashyira ku isoko
Amavuta yose abanza gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse mbere yo kujyanwa ku isoko
Aya mavuta ya Laura SIM’S-Paris ari mu moko atandukanye
Umunyamakuru Karirima asobanurirwa ibijyanye n'amavuta akorwa n'uruganda rwa Gilbert Tagne
Amavuta abanza gusuzumwa muri laboratoire zabugenewe kugira ngo ashyirwe ku isoko
Gilbert Tagne avuga ko yakunze imiyoborere y'u Rwanda akifuza kuhashinga uruganda, ari narwo rwa mbere ashyize ku mugabane wa Afurika
Kuri ubu amavuta akorwa n'uru ruganda akoreshwa mu musatsi haba ku birabura, aba -metisse, abarabu n'abandi
Laura SIM’S-Paris afite isoko i Burayi, intego akaba ari ukuyakundisha n'abandi batuye ibice bitandukanye by'Isi
Gilbert Tagne, ni Umufaransa ufite inkomoko muri Cameroun ufite sositeye ikora ubwoko butandukanye bw’amavuta by’umwihariko akoreshwa mu gutunganya umusatsi yise Laura SIM’S-Paris
Inzu amurikiramo abaje mu ruganda amavuta yikorera, mbere y'uko ajya ku isoko
Hari amavuta yihariye ya Laura SIM’S-Paris agenewe abiraburakazi
Mu minsi ya vuba ubu bwoko bwose bw'amavuta buzaba bukorerwa mu Rwanda
Tagne avuga ko intego ari ukwagura ibikorwa ku buryo baba isooko ya mbere y'amavuta meza y'umusatsi ku Isi hose
Uyu mushoramari yavuze ko uruganda azubaka mu Rwanda, amavuta menshi ruzakora azajya yoherezwa ku masoko yo hanze
Amavuta ya Laura SIM’S-Paris abanza gusuzumwa n'inzobere
Tagne yavuze ko u Rwanda rutanga icyizere cyo kuhakorera ubucuruzi kubera uburyo rworohereza ishoramari
Amavuta akorerwa muri uruganda ari mu moko atandukanye
Tagne yavuze ko abanyarwanda bagaragaje ko bakunze amavuta ya Laura SIM’S-Paris
Uruganda rw'amavuta ya Laura SIM’S-Paris mu Rwanda, Gilbert Tagne yahisemo kurushinga i Huye
Ibikorwa by'ibanze by'uruganda rwa Gilbert Tagne byatangiye kubakwa i Huye mu Ntara y'Amajyepfo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .