Na mbere y’uko ingendo z’indege ziva mu Rwanda zihagarikwa, RwandAir yari yaragabanyije ingendo ikorera muri icyo gihugu, hasigara urugendo rumwe mu Cyumweru, bivuze ko no gutwara imizigo ijya muri icyo gihugu byagabanyutse.
Rwanda Today yatangaje ko hari abahinzi benshi bahingaga imiteja, urusenda, ibibiringanya n’ibindi bahanze amaso isoko ry’u Burayi ariko kuri ubu ibihingwa byabo byaboreye mu mirima abandi bafashe umwanzuro wo kubireka bakajya guhinga ibindi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda bohereza mu mahanga imboga n’imbuto, Rukundo Robert, yavuze ko na bike bibasha kugera ku isoko ry’u Bwongereza bijugunywa mbere yo kugera ku baguzi, bikekwaho kubaho Covid-19.
Ati “Ibyo twoherejwe mu cyumweru gishize byarajugunywe nta mpamvu, nta suzuma ryakozwe ibyo bavuga gusa ngo ni uko babikekaho kugira virusi. Turi guhomba amafaranga menshi.”
Rukundo yavuze ko bitumvikana uburyo imizigo itandatu yose yaba iriho virusi, ikindi bakaba batumva impamvu batagaragarizwa isuzuma bakoze ngo ryemeze ko koko iyo mitwaro iriho virusi.
Yavuze ko kuri ubu bifashisha indege ya RwandAir ikorera ingendo i Bruxelles rimwe mu cyumweru, ikabatwarira toni 34 z’imboga n’imbuto.
Iyo imizigo igeze i Bruxelles, bifashisha imodoka kugira ngo igere mu Bwongereza ariko ni igikorwa gisa nko kwishora kuko kirimo ingaruka nyinshi. Hari abandi bifashisha indege ya Ethiopian Airlines igenda buri wa kane igaca Addis Abeba ariko kugira ngo imizigo yabo igere mu Bwongereza nabyo ni urugamba.
Abohereza imboga n’imbuto hanze kandi bavuga ko ibiciro byaguye guhera mu mpera z’umwaka ushize ubwo Coronavirus yabyutsaga umutwe mu bice bitandukanye by’i Burayi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibiro 256.214 by’imboga n’imbuto, byinjije amadolari ya Amerika 484.474. Byinshi byoherejwe mu Buholandi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi, Canada, Bénin n’ahandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!