00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoye imari mu by’imikino y’amahirwe batakambiye Leta nyuma y’umwaka urenga badakora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2021 saa 12:28
Yasuwe :

Abafite ibigo bikora mu bijyanye n’imikino y’amahirwe ndetse n’abari abakozi babyo bararira ayo kwarika kubera igihombo batewe no kumara umwaka n’amezi atatu badakora biturutse ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Basabye Guverinoma kumva ubusabe bwabo kuko kuba badakora ari igihombo ku mibereho yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’ibigo bikora mu by’imikino y’amahirwe, Rwanda Gaming Association (RGAA), Safari Gahizi yabwiye IGIHE ko kuba bakomeje gufungirwa ibikorwa biri kugira ingaruka ku buzima bw’abasaga 5000 bakoraga muri urwo rwego.

Yagize ati “ Hari abakozi barenga 5 000 bakoraga mu mikino y’amahirwe bahagarikiwe akazi, byaviriyemo imanza za hato na hato abakoresha babo, bakaregwa kubera ubwishyu bw’imishahara y’abakozi itakiboneka. Ntitukibasha kwishyura ubukode bw’inzu twakoreragamo.”

“Ba nyiri inzu ntibagishoboye guhabwa amafaranga y’’ubukode, ubu imanza hagati ya ba nyir’inzu hamwe n’abayobozi cyangwa ba nyiri ibikorwa by’imikino y’amahirwe zatangiye kwigaragaza kandi ntibashobora guhitamo niba bahagarika ubukode ngo izo nzu zihabwe abandi kuko tugitegereje.”

Gahizi yavuze ko muri Kigali no hanze yayo habarizwa inzu zikorerwamo ibikorwa by’imikino y’amahirwe zisaga igihumbi, nibura ubaze amafaranga izo nzu zakodeshwaga ku kwezi, ngo bigera kuri miliyoni 300 Frw.

Yavuze kandi ko hari nk’ibindi batakibasha kwishyura birimo nka sosiyete zabafashaga gucunga umutekano aho bakoreraga, kutabasha kwishyura ubwishingizi bw’abakozi, amafaranga angana na 10 % urwego rw’imikino y’amahirwe rwemeye kujya rutanga buri mwaka mu gushyikira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) n’ibindi.

Ku bijyanye n’ubukungu bw’igihugu, Gahizi yavuze ko umwaka urenga bamaze badakora, imisoro bishyuraga itagitangwa. Mu mwaka wa 2019, yavuze ko urwego rw’imikino y’amahirwe rwatanze umusoro ungana na miliyari 3 Frw, ayo mafaranga ntabwo yabashije kwinjira umwaka ushize kuko ibikorwa byari bifunze.

Yavuze ko icyifuzo ari uko batekerezwaho bafungurirwa ibikorwa kuko bari mu gihirahiro cyo kutamenyeshwa icyo batujuje ngo bafungurirwe nk’abandi bose.

Ati “Turifuza gufungurirwa ibikorwa kuko twiteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 nkuko byagaragaye. Turiteguye kandi twaranasuwe basanga twujuje ibisabwa byose.”

Yakomeje agira ati “Twafashe ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe n’inzego z’ubuzima harimo gukaraba intoki mbere yo kwinjira aho imikino y’amahirwe ibera, kubahiriza guhana intera, gupima umuriro, gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga n’ibindi.”

Abagize iri huriro bavuga ko gukomeza gufungirwa bishobora kuba intandaro y’ubwiyongere bw’ubushomeri n’imibereho mibi ku bari bafite akazi mu by’imikino y’amahirwe. Bavuga kandi ko bishobora no guca intege abashoramari bashoye imari yabo mu Rwanda mu bijyanye n’imikino y’amahirwe, kuko bari mu gihirahiro cyo kutamenya impamvu bagifungiwe.

Mu bindi bagaragaza nk’igihombo, ni uko gukomeza gufunga bizatuma hari abakozi bashoboye bigira mu bindi ku buryo n’igihe bafungurirwa nyuma, hari abazaba baramaze kwigendera bigasaba sosiyete zabakoreshaga gushaka abandi babasimbura no gufata umwanya wo kongera kubahugura ngo bagere ku rwego abandi bari bagezeho.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byasohotse kuri uyu wa Gatatu byanzuye ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 24 z’imikino y’amahirwe.

Abafite ibigo by'imikino y'amahirwe basabye Leta kuzirikana igihombo bari guhura nacyo bagakomorerwa
Za casino ziri mu mikino y'amahirwe imaze igihe ifunze, isabirwa kongera gukomorerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .