Reebok izwiho gukora inkweto n’imyambaro, ikaba ishami rya Adidas yamamaye ku isi.
Reuters yatangaje ko Reebok ifite agaciro ka miliyari y’amadorali, mu gihe iyi sosiyete yari yayiguze miliyari eshatu n’ibihumbi 800 by’amadorali mu 2006.
Ikigiye gutuma Adidas igurisha Reebok ni ukuba itarayungukiye uko yabyifuzaga. Adidas yo mu Budage isanzwe izwiho gukora imyambaro n’inkweto bya siporo yatangaje ko guhera muri Werurwe aribwo Reebok izatangira gukora yigenga.
Umuyobozi wa Adidas Kasper Rorsted, yavuze ko izi sosiyete zombi zigomba gutangira kwigenga buri imwe.
Adidas imaze iminsi ifite isoko ryihariye muri Amerika ndetse isa nk’irusha Nike bisanzwe bihanganye. Yigaruriye isoko bitewe n’ubufatanye ifitanye n’ibyamamare nka Kanye West, Beyonce ndetse na Pharrell Williams.
Ibyo Reebok igurisha byagabanutseho 7% mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2020 ndetse no mu yindi myaka yatambutse Adidas yagiye igira igihombo muri Reebok.
Amahitamo Adidas ifite ubu ni ukugira Reebok sosiyete yigenga itayishimikiyeho, kugurisha imigabane yayo kandi imikorere yayo ikongera kuvugururwa, kuba yayigurisha ku yindi sosiyete ikora ibijyanye na siporo cyangwa kuba yayiha VF Corporation.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!