00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bizagenda gute ku banyamigabane ba Crystal Telecom yamaze guseswa?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 March 2021 saa 11:28
Yasuwe :

Inama Nkuru y’ikigo cya Crystal Telecom iherutse kwemeza umwanzuro w’uko icyo kigo kigomba guseswa, kikiyandukuza ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ndetse no mu bigo byanditse bikora ubucuruzi mu Rwanda.

Crystal Telecom isanzwe ifite 20% by’imigabane ya MTN Rwanda, aho yakoraga nk’umuhuza, kuko nayo yari ifite abanyamigabane ku gito cyayo ikabagurisha ya migabane yayo muri MTN Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Crystal Telecom yavuze ko ifite gahunda yo kuguranira abanyamigabane bayo, ikabaha imigabane muri MTN Rwanda bakayitungira mu buryo butaziguye, maze yo igahagarika ibikorwa byayo.

Umuyobozi wa Crystal Telecom, Iza Irame, yabwiye The New Times ko iseswa rya Crystal Telecom rizahurirana n’iyandikwa rya MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Yagize ati “Ikigo kizakomeza cyanditse ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ndetse kinacuruza imigabane, kugeza igihe MTN Rwanda iziyandika kuri iryo soko, ubwo [Crystal Telecom] ikiyandukuza. Abanyamigabane ba Crystal Telecom bazahabwa imigabane, banahinduke abanyamigabane ba MTN Rwanda”.

Bivugwa ibikorwa byo kwandika MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane biteganyijwe muri Kamena uyu mwaka, ndetse mu kiganiro ubuyobozi bwa MTN Rwanda buherutse kugirana na IGIHE, bwavuze ko ibiganiro bikomeje ku mpande zombi kandi ko biri kugenda neza.

Nyuma yo kwiyandukuza kuri Isoko ry’Imari, Crystal Telecom izatangira ibikorwa byo kwiyandukuza mu bigo bikora ubucuruzi mu Rwanda, igikorwa gishobora kuzatwaza amezi ari hagati y’atatu n’ane.

Umuyobozi wa Crystal Telecom, Iza Ireme, yavuze ko ikigo ayoboye kiziyandukuza ku Isoko ry'Imari bihurirana n'iyandikwa rya MTN Rwanda/ Ifoto: The New Times

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .