00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yahembye abakiliya bayo barenga 500 bakoresheje neza Mastercards mu mezi atatu (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 March 2021 saa 06:48
Yasuwe :

Mu gihe cy’amezi atatu, Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yahembye abakiliya bayo basaga 500 bakoresheje neza Mastercards (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

Ibi bihembo byatanzwe binyuze mu bukangurambaga bw’amezi atatu bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’.

Ubu bukangurambaga bwashyizweho hagamijwe gusobanurira abaturarwanda byimbitse amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya MasterCard mu guhaha, guhererekanya amafaranga n’izindi serivisi za banki.

Muri iki gihe cy’ubukangurambaga, buri cyumweru hatangwaga ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, telefoni zigezweho, ibikoresho by’isuku, amafaranga n’amatike yo guhahira muri Simba Supermarket n’ahandi. Byahabwaga abanyamahirwe bakoresheje neza amakarita ya Mastercard.

Kuri uyu wa Kabiri, ku wa 9 Werurwe 2021, ni bwo Ubukangurambaga bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bwasojwe, hanahembwa abanyamahirwe batatu barushije abandi gukoresha Mastercard.

Abakiliya ba Cogebanque bakoresheje neza aya makarita, bahembwe ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa muntu birimo frigo, mudasobwa na telefoni.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bashimishijwe no guhabwa ibihembo kuko bibereka ko banki ibazirikana.

Ukurikiyeyezu Pio umaze imyaka isaga itatu akoresha Mastercard wahawe frigo, yavuze ko gukoresha Mastercard bimwohereza gutanga no kwakira amafaranga bigatuma ayikoresha buri gihe.

Ati “Mu buzima umuntu akenera gutanga no kwakira amafaranga, njye rero uburyo nkoresha ni Mastercard kuko imfasha muri serivisi nkeneye mu buryo bwihuse haba mu Rwanda no hanze.

“Ni agaciro gakomeye kuba nahembwe, binyereka ko banki ituzirikana bakaba banadushishikariza gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga tudahererekanya amafaranga.”

Ibi byishimo abihuje na Murerwa Fabiola, wahawe mudasobwa. Yavuze ko akoresha Mastercard buri gihe iyo agiye kwishyura serivisi zitandukanye.

Ati “Nkoresha ikarita mu bikorwa bya buri munsi haba kwivuza, guhaha, kubikuza n’izindi serivisi. Byanshimishije kuba nabonye igihembo ndetse ndashimira Cogebanque ko buri gihe ihora idushakira ibyiza n’ibyarushaho kuduteza imbere.”

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashyizeho ubu bukangurambaga bwo gukoresha Mastercard mu gukomeza gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki hirindwa guhanahana amafaranga bishobora kuba intandaro ya COVID-19.

Ati “Murabizi ko Isi yose yimakaje uburyo bwo kugura no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya COVID-19. Muri ubwo buryo Cogebanque ifite harimo n’amakarita.”

“Ni yo mpamvu twishyize hamwe na Mastercard kugira ngo dukomeze gushishikariza abantu gukoresha amakarita mu bikorawa byabo kandi twabigezeho. Intego twari twihaye muri ubu bukangurambaga twayigezeho ndetse turenga ikigero cya 100%’’

Iyamuremye yavuze ko mu gihe ubukangurambaga bwamaze ’hatanzwe ibihembo ku bakiliya barenga 500’.

Yasabye abakiliya babo bafite amakarita kuyakoresha ndetse n’abatayafite bakajya kuyasaba kuko aribwo buryo bwihuta kandi bwizewe ubu.

Ati “Turasaba abakiliya bacu gukomeza gukoresha amakarita ya Cogebanque ndetse n’abatarayabona bakaza kuyafata kuko ni uburyo bworohereza abantu kubona serivisi za banki bibereye mu munyenga w’ikoranabuhanga, umutekano no kubona serivisi zihuse.”

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y’iyi banki izwi nka “Coge mBank”.

Umuyobozi ushinzwe Amashami muri Cogebanque (Retail banking), Pierre Seruhungo Nsengiyumva, mu bitabiriye isozwa ry'ubukangurambaga bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’
Kayesu Fridah ushinzwe ibijyanye n’Amakarita muri Cogebanque na Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa ubwo hatangwaga ibihembo ku bakiliya bakoresheje neza amakarita ya Mastercards
Abari bahagarariye Cogebanque mu gikorwa cyo guhemba abakiliya bakoresheje neza amakarita ya Mastercard
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z'Ikoranabuhanga muri Cogebanque, Ndayambaje Raoul, ashyikiriza telefoni umwe mu bakiliya bakoresheje neza amakarita mu guhaha
Pierre Seruhungo Nsengiyumva ashyikiriza Murerwa Fabiola mudasobwa yatomboye abikesha gukoresha Mastercard buri gihe iyo agiye kwishyura serivisi zitandukanye
Ukurikiyeyezu Pio watsindiye frigo yavuze ko akoresha Mastercard byibuze iminsi ine mu cyumweru
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko gukoresha amakarita ya Mastercard bitanga umutekano w'amafaranga ndetse na serivisi ikaba yizewe
Mu gusoza ubukangurambaga bwa Cogebanque, abanyamahirwe batatu bahawe ibihembo bitandukanye

Amafoto: Uwumukiza Nanie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .