00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe ubukangurambaga buzashimirwamo ibigo bito byagaragaje umuhate mu kwigobotora ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 March 2021 saa 05:22
Yasuwe :

Hatangijwe ubukangurambaga bwiswe “Twiteze Imbere”, bugamije gushyigikira no kuzirikana uruhare rw’ibigo bito n’ibiciriritse byatanze umusanzu mu rugendo rwo gusohoka mu bibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Bizakorwa binyuze mu rubuga SME Response Clinic rwatangijwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu giharanira ko serivisi z’imari zigera kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR), hagamijwe kugeza amakuru ya ngombwa ku bari mu bucuruzi mu guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Urwo rubuga rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abari mu bucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.

Ubukangurambaga bwa ‘Twiteze Imbere’ buzamara ibyumweru bitatu, bukubiyemo gusangira amakuru y’uburyo ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse byabashije guhangana n’ibihe bikomeye by’icyorezo cyugarije Isi. Hazanashishikarizwa ba rwiyemezamirimo na ba nyir’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye kwitabira gahunda za SME Response Clinic, ndetse ibizagaragaza ubudasa bihabwe ishimwe.

Icyo gikorwa kizaterwa inkunga na Access to Finance Rwanda, ConsumerCentriX, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), New Faces New Voices Rwanda, n’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda.

Umuyobozi wa Access to Finance mu Rwanda, Iyacu Jean Bosco, yavuze ko ibigo by’ubucuruzi bito bigira uruhare runini mu kubaka ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati “Ibigo by’ubucuruzi bito ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda kandi biha akazi abantu benshi mu gihugu. Ubukangurambaga bwiswe ‘Twiteze Imbere’ bugamije kuzirikana icyo kintu no gushyigikira uruhare rwa byo mu gufasha u Rwanda kwikura mu bibazo by’ubukungu byazanywe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.”

Mu gihe cy’ubukangurambaga abantu bose bazahabwa umwanya wo guhitamo ibigo by’ubucuruzi bito bizahabwa ishimwe. Ibizatoranywa bigomba kuba biri mu cyiciro cy’ibiyoborwa n’abagore, icy’iby’ubucuruzi bikiyubaka cyangwa ibifite udushya hamwe n’ibyamaze gukomera. Gutanga amazina y’ibizatoranywamo ibizahembwa ni kuwa 18 Werurwe kugeza kuwa 2 Mata 2021.

Umufatanyabikorwa muri ConsumerCentrix, Anna Gincherman, yavuze ko ibihembo bizatangwa bigamije gushyigikira ibyo bigo.

Yagize ati: “Tunejejwe no gutangiza ubu bukangurambaga bugamije kwishimira uburyo ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakoze iyo bwabaga ntibaheranwe n’ibihe bikomeye turi gucamo. Ibihembo bizatangwa na SME Response Clinic ni uburyo bwo guha icyubahiro no gutera ingabo mu bitugu ibigo by’ubucuruzi bito, byafatiye abaturage runini mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19.”

Ikigo kizatsinda muri buri cyiciro kizahabwa igihembo cya 1.000.000 Frw, hiyongereho guhabwa ubujyanama n’inzobere mu by’ubucuruzi nta kiguzi. Icya kabiri kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI), yiswe "Komeza Utere Imbere – Survive to Thrive".

Ayo mahugurwa yitezweho kongerera ubumenyi ba rwiyemezamirimo,bahabwe ibikoresho byabugenewe, ndetse bige n’ingamba zabafasha guhangana n’ibibazo bagakomeza gutera imbere muri ibi bihe by’icyorezo.

Ibindi bisobanuro kuri ubwo bukangurambaga n’uko watora ikigo cy’ubucuruzi gito gikwiye guhabwa ishimwe,wabisanga ku rubuga www.smeresponse.clinic/awards cyangwa ugahamagara 0781024420.

Hatangihwe ubukangurambaga bwiswe Twiteze imbere, bugamije gushyigikira ibigo by'ubucuruzi bito mu rugendo rwo gusohoka mu bibazo byatewe na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .