00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda mu Bushinwa rikomeje kuzamuka kubera Alibaba

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 9 March 2021 saa 07:42
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Rwanda bakomeje kwagura isoko ry’umusaruro wabo mu Bushinwa, babikesha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bukorerwa ku rubuga rwa Alibaba rw’umuherwe Jack Ma wo muri icyo gihugu.

Mu 2018 ni bwo Jack Ma yageze i Kigali, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bigamije kwagura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda mu Bushinwa, by’umwihariko ubw’ikawa.

Amakuru avuga ko mu byemeranyijweho n’impande zombi icyo gihe harimo n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ibyatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyayobotse isoko rya Alibaba.

Mu myaka isaga ine ubwo bucuruzi butangiye, abahinzi batandukanye bakoresha urwo rubuga mu gushakira isoko umusaruro wabo bemeza ko isoko ryagutse bihambaye.

Umuyobozi wa Sosiyete ya West Hills Coffee, Ngendahayo Simeon, yabwiye Jeune Afrique, ko nyuma y’uko u Rwanda rwinjiye mu masezerano y’ubucuruzi na Alibaba, habayeho impinduka zigaragara.

Ati “Hambere byari bigoye kugurisha ikawa mu Bushinwa. Byasaga n’aho nta soko ry’ibicuruzwa byacu rihari, bityo tukibanda ku kurishakira mu Burayi n’ahandi muri Aziya. Byaje guhinduka ubwo u Rwanda rwari rwinjiye mu bucuruzi bw’ikoranabunga bwo kuri Alibaba. Ubu rero ni ahacu kuba twakohereza umusaruro mwiza kandi uhoraho.”

Akanyamuneza ka Ndahayo agahuriyeho na Twahirwa Diego uhinga urusenda, wemeza ko kuva yatangira kohereza umusaruro we mu Bushinwa mu 2019, yasanze ari ryo soko ritekanye kandi rikura umunsi ku munsi.

Ati “Umubano mwiza hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda watumye abahinzi nkanjye dukabya inzozi. Isoko ry’u Bushinwa ririhariye ugereranyije n’andi kubera ko ryakira ibicuruzwa by’ingeri nyinshi nta mananiza abayeho.”

Twahirwa yavuze ko iri soko ry’u Bushinwa ryamwaguriye umushinga, uva ku buso bwa hegitare esheshatu ugera ku hegitari 160. Ibyo yabigejejweho n’amasezerano ya miliyoni 10$ yasinyanye na Sosiyete y’Abashinwa, amwemerera kugemura toni 50.000 z’urusenda buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Ntagengerwa Théoneste, yavuze ko umubare w’abacuruzi n’abahinzi bashaka kugera ku isoko ry’u Bushinwa uri kugenda wiyongera.

Imibare yerekana ko mu 2020 u Rwanda rwagurishije toni zisaga zirindwi z’ikawa mu Bushinwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni mu gihe urusenda rwagurishijwe rwo rugera kuri toni 60.

Jack Ma yageze mu Rwanda mu 2018, asinyana na Leta amasezerano yo kwagura isoko ry'umusaruro w'ubuhinzi mu Bushinwa hifashishijwe ikoranabuhanga / Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .