Mbere y’icyorezo cya Covid-19 kujya muri Congo byasabaga urupapuro rw’inzira cyangwa indangamuntu ku baturage bo mu Mirenge ya Mururu na Kamembe. Nyuma y’aho imipaka ifunguriwe bisaba urupapuro rw’inzira n’icyemezo cy’uko wipimishije iki cyorezo.
Ibi abaturage barubyubahiriza ariko batunguwe no kubona bambuka bagera ku mupaka wa Congo bagasabwa amafaranga ibihumbi 30 ya visa abemerera kwinjira mu Mujyi wa Bukavu, bakayatanga buri mezi atatu.
Bamwe mu baganiriye na Radio1, bayibwiye ko babangamiwe n’igiciro gihanitse cy’aya mafaranga bakwa ya visa, kandi baba bafite ibyangombwa bibemerera kwinjira muri iki gihugu.
Hari uwagize ati “Aya mafaranga turi kwakwa yatubereye imbogamizi kuko twari dusanzwe dukoresha jeto cyangwa urupapuro rw’inzira, ariko kuba bashyizeho visa byafashe indi ntera biba birebire.”
Undi ati “Hano mu Rwanda tuba dufite urupapuro rw’inzira, dufite ikigaragaza ko twipimishije twabyerekana bakadutereraho kashe, tukomoka tukajya muri Congo. Ibyo byose turabitanga ariko waba udafite iriya visa yabo ntibakwemerere gutambuka.”
Aba baturage barasaba ko bakoroherezwa bagakomeza kugendera ku rupapuro rw’inzira kuko amafaranga basabwa ari menshi, kandi ubucuruzi bakora buciriritse.
Ku ruhande rw’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yavuze ko akarere kadafite ubushobozi bwo gukuraho iyo visa ariko hagiye gukorwa ubuvugizi ku nzego bireba.
Ati “Birumvikana ko amategeko niba ahari agomba kubahirizwa, wenda izindi nyoroshyo zishobora kubaho ni ha handi ibihugu byicara bikaganira ubwo ni ukuzakora ubuvugizi ku nzego zo hejuru zibishinzwe ariko kuba abaturage bakwakwa visa nta gikuba cyacitse, ubwo niko igihugu cyabyanzuye.”
Aba baturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse ku buryo kubona amafaranga ibihumbi 30 buri mezi atatu byabagora bikaba byabashyira mu gihombo. Barasaba ko ibihugu byombi biganira kuri iyi ngingo mu koroherza imihahiranire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!