Icyerecyezo cya Johannesburg ni kimwe mubyo RwandAir yari yarahagaritsemo ingendo muri Afurika y’Amajyepfo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Mu bindi byerecyezo byari byarahagaritswemo ingendo z’indege za RwandAir birimo Cape Town, Lusaka na Harare.
Izo ngendo zahagaritswe muri Gashyantare uyu mwaka ubwo muri Afurika y’Epfo havugwaga ubwoko bushya bwa Covid-19.
Itangazo RwandAir yanyujije kuri Twitter, rivuga ko bishimiye gusubukura ingendo eshatu za buri cyumweru mu mujyi wa Johannesburg.
We’re excited to announce the resumption of our services to #Johannesburg with three weekly flights effective 7 May 2021.
To check the travel requirements: https://t.co/kAFrTw5fHx#FlyTheDreamOfAfrica #FlySafeWithUs pic.twitter.com/aZGzRywbp7
— RwandAir (@FlyRwandAir) May 3, 2021
RwandAir iheruka gusubukura ingendo muri Kanama umwaka ushize nyuma y’amezi atanu zifunze kubera icyorezo cya Covid-19.
Ibyerecyezo RwandAir yaganagamo bigifunze harimo nk’icya Londres hagenda imizigo gusa nyuma y’uko u Rwanda rushyizwe mu bihugu ababiturutsemo batemerewe kujya mu Bwongereza, icya Mumbai mu Buhinde cyabaye gihagaritswe mu cyumweru gishize kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Nubwo ingendo zigana Johannesburg zasubukuwe muri RwandAir, izigana muri Cape Town ziracyafunze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!