00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gusubukura ingendo zigana i Johannesburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 May 2021 saa 08:42
Yasuwe :

Sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu ndege, RwandAir yatangaje ko guhera tariki 7 Gicurasi 2021 izasubukura ingendo z’indege zigana n’iziva i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Icyerecyezo cya Johannesburg ni kimwe mubyo RwandAir yari yarahagaritsemo ingendo muri Afurika y’Amajyepfo bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu bindi byerecyezo byari byarahagaritswemo ingendo z’indege za RwandAir birimo Cape Town, Lusaka na Harare.

Izo ngendo zahagaritswe muri Gashyantare uyu mwaka ubwo muri Afurika y’Epfo havugwaga ubwoko bushya bwa Covid-19.

Itangazo RwandAir yanyujije kuri Twitter, rivuga ko bishimiye gusubukura ingendo eshatu za buri cyumweru mu mujyi wa Johannesburg.

RwandAir iheruka gusubukura ingendo muri Kanama umwaka ushize nyuma y’amezi atanu zifunze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibyerecyezo RwandAir yaganagamo bigifunze harimo nk’icya Londres hagenda imizigo gusa nyuma y’uko u Rwanda rushyizwe mu bihugu ababiturutsemo batemerewe kujya mu Bwongereza, icya Mumbai mu Buhinde cyabaye gihagaritswe mu cyumweru gishize kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

Nubwo ingendo zigana Johannesburg zasubukuwe muri RwandAir, izigana muri Cape Town ziracyafunze.

Guhera tariki 7 Gicurasi indege za RwandAir zizasubukura ingendo zerekeza Johannesburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .