00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sourcing International yiyemeje gufasha abarangurira mu Bushinwa ibikoresho birimo ascenseur

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 March 2021 saa 10:55
Yasuwe :

Sosiyete isanzwe ifasha abacuruzi bakorera mu Bushinwa, Sourcing International, yasinyanye amasezerano yo guhagararira inganda ebyiri zo mu Bushinwa zikora ibikorwa by’ubwubatsi birimo ascenseur n’ibikoze muri Aluminium.

Sourcing International isanzwe ifasha abacuruzi bakorera mu Bushinwa kubona inganda zikora iby’umwimerere, gukurikirana ubuziranenge bw’inganda ndetse no gutwara imizigo y’ibyo baguze.

Ubusanzwe kandi ifasha ibigo bikomeye kubona abatekinisiye b’Abashinwa ndetse n’abashobora kumenyereza abakozi no kubafasha gutunganya ibikoresho baguze mu nzu (installation).

Iyi sosiyete yasinyanye amasezerano n’inganda ebyiri zo mu Bushinwa yo kuzihagararira mu Rwanda, ibintu bishobora gutuma abatumiza ibikoresho by’ubwubatsi muri iki gihugu biborohera.

Ubu bufatanye bwitezweho gufasha abacuruzi gukomeza gukora ibikorwa byabo binyuze mu gutumiza ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ndetse no kubagereraho igihe.

Izo nganda ebyiri zo mu bushinwa bagiranye amasezerano y’imikoranire ni Guangdong Fuji Elevators Co.ltd rukora ascenseur zo mu bwoko bwa Fuji zikunze kwifashishwa n’abatari bake na Guangzhou Lingyin Construction Materials rukora ibikoresho by’ubwubatsi birimo inzugi, n’amadirishya bya aluminium, ibikoresho bigezweho byo mu gikoni n’ububiko bw’imyenda (wardrobe).

Sourcing International Campany izaba ihagarariye abacuruzi bo mu Rwanda ndetse n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikindi gikubiye mu masezerano ya Sourcing yagiranye n’ibyo bigo bibiri ni uko hari bimwe bizajya biteranyirizwa mu Rwanda.

Binyuze muri ubu bufatanye bizorohereza abacuruzi mu gutumiza ibicuruzwa byabo bashobora kuzajya bishyura igice cy’ikiguzi hanyuma ikindi kikazishyurwa amaze kubona ibyo yatumije.

Akenshi hari igihe umuntu atumiza ibicuruzwa hanze bikamugeraho byangiritse kandi yaranishyuye amafaranga ye ariko kuri ubu uzajya akorana na Sourcing International Company, azajya afashwa mu gihe hagize icyakangirika ahabwa ibibisimbura batabanje gusiragira mu Bushinwa.

Yafashije benshi mu bihe bya COVID-19

Hari bamwe mu bacuruzi b’Abanyarwanda baherutse kubwira IGIHE ko ubucuruzi bwabo bwakomeje kugenda neza muri ibi bihe bya Covid-19 babifashijwemo na Sourcing International.

Musengimana Jean de Dieu usanzwe atumiza ibicuruzwa mu Bushinwa yavuze ko n’ubwo Covid-19 yagize ingaruka ku bucuruzi, gukorana na Sourcing International byatumye ibikorwa bye by’ubwubatsi bidahagarara.

Ati “Ubundi mbere kubona umuntu wo kwizera byari ikibazo, wibazaga niba waha umuntu amafaranga menshi icyarimwe ukizera ko ibyo mwavuganye abikugezaho uko mwabiteguye, ariko muri Sourcing International barizewe cyane kuko ibyo bakora baba bakubwira amakuru yose kuva umuzigo wawe uhagurutse kugeza ugeze i Kigali.”

Umuyobozi wa Sourcing International Company, Uwonkunda Placide, yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyatewe n’ibibazo abacuruzi barangura mu Bushinwa bakunze guhura nabyo.

Yagize ati “Nka bamwe mu bari bahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa twabonye ko hari uburyo twashyiraho tugafasha abantu batumiza ibicuruzwa mu Bushinwa kubikora bitabagoye.”

Ku bifuza ubufasha bashobora kwerekeza ku cyicaro cy’iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali mu Nyubako ya Kicukiro Center Plaza.

Ushobora kandi kubahamagara kuri +250784984148, cyangwa ukabandikira ku gasanduku k’iposita nimero Po. Box 292 Kigali Rwanda.

Uretse muri ubu buryo abari mu Bushinwa bashobora kubasanga mu Mujyi wa Guangzhou, ku muhanda wa Guanghong Tiangq i Hualiuri mu Karere ka Tianhe Cyangwa ugahamagara kuri +8613580509050.

Abakoresha ikoranabuhanga nabo batekerejweho aho bashobora kunyura ku rubuga rwa Sourcing International campany ari rwo https://isourcingservices.com, cyangwa bakabandikira banyuze kuri email zikurikira: [email protected] na [email protected].

Umuyobozi wa Guangzhou Linyin Construction Materials, Along Wen ari kumwe n'Umuyobozi wa Sourcing International Company, Uwonkunda Placide
Sourcing International Company yasinye amasezerano y'imikoranire na Guangdong Fuji Elevators. Aha Uwonkunda Placide yasuhuzanyaga n'umuyobozi wayo, Jiang Weiming

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .