00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Qatar byasinye amasezerano yo kugabanya imisoro ku bicuruzwa

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 February 2021 saa 06:53
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu korohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, aho abacuruzi bazajya batanga umusoro mu gihugu kimwe bitandukanye n’uko bawishyuraga muri buri hose kandi ku bicuruzwa bimwe.

Mu butumwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Nkulikiyimfura François, yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021, yavuze ko ayo masezerano agamije gukomeza ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ni iby’agaciro ndetse birashimishije kuba twasinyanye amasezerano n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imisoro muri Qatar, yo gukuraho gahunda yo gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri [buri gihugu].”

Yakomeje avuga ko “ayo masezerano agamije kongerera ingufu ubufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubukungu ndetse no kurushaho kureshya ishoramari.”

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi si ubwa none, kuko ku wa 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku wa 4 Gicurasi 2017 na bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiye basurana mu bihe bitandukanye, aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame amaze kugirira uruzinduko i Doha inshuro ebyiri ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.

U Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu korohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi
Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, Nkulikiyimfura François (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe imisoro muri icyo gihugu nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Ifoto yafashwe nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .