00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhare rwa SME Response Clinic mu kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 April 2021 saa 01:35
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse Bikorera mu Rwanda (AMIR), Nkuranga Aimable, yavuze ko ihuriro SME Response Clinic riri kugira uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’Igihugu. Ubu washyigikira ikigo cy’ubucuruzi buto ukagiha amahirwe yo kwegukana ibihembo byatanzwe n’iri huriro.

SME Response Clinic ni urubuga rwatangijwe hagamijwe kujya rukusanyirizwaho amakuru n’ubujyanama ku icungamari, imisoro, imikoranire na banki n’aho abucuruzi bakura ibishoro muri iki gihe cya Covid-19.

Rufasha abanyarwanda benshi bari mu bikorwa by’ubucuruzi kandi amakuru yose agatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Hashize umwaka ihuriro rya SME Response Clinic ritangiye mu Rwanda. Iri huriro ryavutse mu gihe Igihugu cyari gihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho ibigo bito n’ibiciriritse byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ritabyoroheye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse bikorera mu Rwanda (AMIR) rikaba rinabarizwa muri iri huriro, Nkuranga Aimable, yavuze ko iri huriro rihugura ba rwiyemezamirimo b’ibigo bito ndetse n’ibiri kwiyubaka mu gucunga amafaranga akoreshwa mu bucuruzi.

Ati “Ni ihuriro ritanga amahugurwa, inama ku bigezweho n’uburyo bwo gucunga amafaranga akoreshwa mu bucuruzi.”

Yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse biri guhatana no kumenyera uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyafurika wa ’New Faces, New Voices’, uhuza abagore bakora mu rwego rw’imari, ukaba kandi umwe mu bigo bigize ihuriro, Ingabire Ida, yashimangiye ko ibi bigo byagize uruhare runini rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda .

Ati “Ibigo by’ubucuruzi bito biri gufasha u Rwanda kuzahura ubukungu kandi nta wakwirengagiza uruhare rwabyo mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe na COVID-19.”

Yavuze ko ibi bigo byagize uruhare mu bukungu bw’Igihugu binyuze mu gukomeza gutanga serivisi, ibicuruzwa ndetse no gutanga akazi.

Yavuze ko bazakomeza gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse mu rugamba rw’iterambere, kuko ari byo rufatiro rw’ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Turateganya gukomeza guha ibigo by’ubucuruzi bito ibyangombwa bikenewe na serivisi z’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi bizabifasha gukomeza gutera imbere. Ibyo bigo ni urutirigongo bw’ubukungu bw’igihugu cyacu kandi tugomba kubishyigikira”.

Yashishikarije ibigo by’ubucuruzi bito byashinzwe cyangwa biyobowe n’abagore gusura urubuga rwa www.smeresponse.clinic kugira ngo bashobore kubona amakuru y’uko bateza imbere ubucuruzi bwabo.

Mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwari bwarashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus, hari gukorwa irushanwa aho ibigo bizatsinda muri buri cyiciro bizahabwa igihembo cya miliyoni 1 Frw. Hejuru y’amafaranga, ibi bigo bizahabwa na serivisi z’ubujyanama.

Ushobora kugira uruhare muri iri rushanwa usura urubuga rwa www.smeresponse.clinic/ibihembo cyangwa ugahamagare 0781 024 420, ubundi ugatanga izina ry’ikigo cy’ubucuruzi ubona cyagaragaje ubudasa. Gutanga amazina biteganijwe kurangira ku Cyumweru, tariki ya 4 Mata.

Ni mu gihe ikigo cy’ubucuruzi kizatsinda ku mwanya wa kabiri, kizahabwa inkunga yo gukurikirana amahugurwa atangwa n’Ikigo Nyafurika Kigamije Guteza Imbere Imiyoborere (AMI).

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ibyemezo bitandukanye bigamije gufasha abacuruzi, ahanini bitewe n’ingaruka Covid-19 yagize ku bikorwa byabo. Kugira ngo ayo makuru meza agere kuri abo bacuruzi, hakorwa ibiganiro bitandukanye binyuzwa ku rubuga rwa www.smeresponse.clinic.

SME Response Clinic ni ihuriro ryafashije ubucuruzi buto n'ubuciriritse guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .